Chiffa Marty wari umukunzi wa Buravan yishush... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yvan Buravan yatabarutse afite umukunzi nubwo ntaho yari yarigeze amwerekana, ariko inshuti za hafi za zari zimuzi cyane.

Barakundanaga ndetse kuva yakwitaba Imana, umukunzi we Chiffa yasigaranye igikomere mu mutima we adasiba kugaragaza uko bwije n'uko bukeye.

Kuri ubu ubwo hizihizwaga isabukuru ya Nyakwigendera Yvan Buravan, uyu mukobwa yabonye nta yindi mpano yamuha usibye kumwiyandikaho.

Abinyujie ku rubuga rwe rwa Snapchat, uyu mukobwa yasangije abamukurikira amashusho  amugaragaza yagiye aho baterera Tatuwaje, batangira kumutobora umubiri.

Nyuma y'uburibwe budasanzwe, byarangiye uyu mukobwa yerekanye icyabumuteraga ko yari ari kwishyushanyaho amagambo abiri. Ayo magambo ni Y na B bivuze "Yvan Buravan" nk'uko uyu muhanzi yakundaga kwiyita YB nk'impine y'amazina ye.


Aho yatereye iyi Tatuwaje


Yanagaragaje uwamushyizeho iyi tatuwaje


Nyuma yo kuyimushushanyaho bamushyizeho igituma ifata neza


Iyi Tatuwaje iri mu mazina ya Yvan Buravan, yabikoze mu kumwifuriza isabukuru ye


Yamusezeranyije ko azamukunda kugeza ku iherezo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128624/chiffa-marty-wari-umukunzi-wa-buravan-yishushanyije-ku-mubiri-we-amazina-ye-amafoto-128624.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)