Col Ruhunga yagaragaje umusaruro wo guhuza amakuru mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatangiye mu mahugurwa y'Abayobozi ba Polisi Mpuzamahanga mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba [INTERPOL National Central Bureaus], i Kigali.

Interpol ni urwego rubarizwa mu nzego za Polisi, iperereza ndetse n'izishinzwe Ubugenzacyaha, aho haba hari ishami rishinzwe guhuza amakuru hagati y'ibihugu kugira ngo bifashe mu gukurikirana abagizi ba nabi.

Aya mahugurwa y'iminsi ine ari kubera i Kigali yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu 11, aho bari guhugurwa ku buryo bwo gusangizanya amakuru ndetse n'uko banoza imikoranire.

Komiseri Mukuru muri Polisi ya Uganda (Senior Commissioner of Police, SCP), Joseph Obwana, yavuze ko aya mahugurwa abafasha mu kongera kureba ibisabwa kugira ngo habeho guhanahana amakuru mu buryo bwihuse kandi bworohereza ibihugu.

Ati "Ikintu cy'ingenzi kuri Interpol ni uguhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka kandi kugira ngo ibyo bigerweho hagati y'ibihugu bitandukanye ni ukugira uburyo bwo guhanahana amakuru."

Umuyobozi wa Interpol muri EAC, Gedion Kimilu, yavuze ko kuba aya mahugurwa ari kubera mu Rwanda ari ikintu gikomeye nk'igihugu kimaze gutera intambwe mu guhuza amakuru atuma abanyabyaha batambukiranya imipaka.

Ati "U Rwanda rwateye imbere mu mutekano, iyubahirizwa ry'amategeko aho inzego zikorana mu guhuza amakuru. Ni ikintu twakwigira ku Rwanda, ikindi ni ukureba uko igihugu cyabashije guhuza amakuru kugira ngo gihashye abanyabyaha baba ab'imbere mu gihugu ndetse n'abambukiranya imipaka."

"Kugira ngo bakore ibishoboka byose ngo igihugu gitekane ndetse n'Akarere gatekane kubera ko ibyaha ntabwo bizi imipaka ndetse n'abanyabyaha ntabwo bazi imipaka baba abakora ibyaha bahari cyangwa ibikoreshwa ikoranabuhanga."

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot, yavuze ko u Rwanda rugeze kure mu guhuza amakuru y'inzego zitandukanye.

Ati "Urwego rw'Ubugenzacyaha rufite Interpol mu nshingano rwahuje amakuru n'Urushinzwe Abinjira n'Abasohoka, urushinzwe Imisoro […] ku buryo iyo imodoka igeze ku mupaka, amakuru y'imodoka zose zishakishwa ku Isi zibwe, Rwanda Revenue Authority ihita iyabona."

"Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka iyo rubonye umuntu winjiye, amakuru yose y'abashakishwa ruhita ruyabona, niba ari ku rutonde rw'abashakishwa ahita ashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe."

Mu bihe bitandukanye, RIB, yagiye ifata imodoka cyangwa ibindi bintu biba byibwe mu bihugu byo mu Karere, byagera mu Rwanda bigahita bitahurwa, bigashyikirizwa ba nyirabyo.

Col Ruhunga ati "Ni uko twahuje amakuru n'izindi nzego, ibyo rero nibyo bagenzi bacu bo mu karere baje kugira ngo barebe uko tubikora, nabo babyigireho."

Ku rundi ruhande ariko Col Ruhunga agaragaza ko kugeza ubu hakiri imbogamizi zishingiye ku bushake buke bwa Politiki mu bihugu binyamuryango bya Interpol kuko hari aho usanga bimwe mu bihugu bidatanga amakuru y'abanyabyaha baba babyihishemo baturutse mu bindi bihugu.

Aya mahugurwa yahuje inzego zifite aho zihuriye na Interpol mu Karere
Inzego zirimo Polisi na RIB zitabiriye aya mahugurwa y'iminsi ine ari kubera i Kigali
Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Col Ruhunga Jeannot, yagaragaje ko guhuza amakuru ari intwaro yo guhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka
Umuyobozi wa Interpol muri EAC, Gedion Kimilu, ari mu bitabiriye aya mahugurwa
Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bihugu 11



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-ruhunga-yagaragaje-umusaruro-wo-guhuza-amakuru-mu-kurwanya-ibyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)