Copedu Plc yatangije uburyo bwo gutanga serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 31 Werurwe 2023, kibera mu Ubumwe Grand Hotel.

Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raissa, yavuze ko batifuje gusigara inyuma mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga no mu rwego rw'imari.

Ati 'Mu Isi ya none ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere aho dusanga abakiliya bakoresha uburyo bunyuranye bagera kuri serivisi zinyuranye z'imari nka Copedu. Twabonye tutasigara inyuma dutangiza uburyo bwa Mobile Banking na Internet Banking ngo tworohereze abakiliya kubona serivisi bitabasabye kugera ku mashami ya Copedu Plc.'

Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakoresha serivisi z'ikoranabuhanga mu rwego rw'imari yo mu 2020 yerekana ko nibura abafite imyaka y'ubukure bangana na 66% babasha kuzigeraho bavuye kuri 46% mu 2016.

Muyango yashimangiye ko bizafasha mu kugabanya umwanya abakiliya bakoreshaga bagana ku mashami ya Copedu Plc gushaka serivisi.

Ati 'Icyo bifasha ni ukugira ngo wa wundi wafataga umwanya w'iminota 30 azajya abasha gukora ihererekanya atabanje kuza ku mashami yacu.'

Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raissa, yavuze ko batifuje gusigara inyuma mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga

Umuyobozi w'Umusigire w'Ishami ry'Ubucuruzi muri Copedu Plc, Mukamusoni Vestine, yagaragaje ko ubu buryo butangijwe bugiye guhindura imikoranire hagati yayo n'abakiliya binyuze mu kwihutisha serivisi hakoreshwa ikoranabuhanga.

Ati 'Iyi servisi izabafasha kwishyura umuriro, amazi n'ama-unite mutavuye aho muri. Ikindi ubu konti yanyu mugiye kujya muyikurikirana umunsi ku wundi. Ubu impungenge mwatugaragarizaga zo kudahererekanya amafaranga hagati yanyu mu buryo bworoshye, iyi serivisi ije ari igisubizo.'

Yasabye abakiliya ba Copedu Plc kurushaho gukorana na yo, banifashisha ubu buryo bushya bwitezweho impinduka bigendanye no kuba serivisi nyinshi zizajya ziboneka ndetse zikihutishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ku bafite telefoni zigezweho cyangwa mudasobwa umukiliya azajya aca ku rubuga rwa ''www.copeduplc.rw'' arebe ahanditse Mobile Banking cyangwa Internet Banking kandi mu gihe cya vuba umukiliya azajya amanura porogaramu "download application" ya ''mCopedu'' kuri Playstore cyangwa App store.

Ntabwo ari abakoresha telefoni zigezweho gusa kuko abantu bafite telefoni zisanzwe na bo bazabona kuri ayo mahirwe bakoresheje uburyo bwa USSD aho bazajya bakanda *866# bagakurikiza amabwiriza.

Ubu buryo bugiye gufasha Copedu Plc kugera ku ntego yayo no gukomeza gufasha abakiliya koroherwa no kugera kuri serivisi za banki.

Murekatete Henriette umaze igihe akorana na Copedu Plc yishimiye ubu buryo bugiye gutangizwa ndetse agaragaza ko bigiye kuborohereza mu gukorana na yo muri serivizi zo guhererekanya amafaranga, kohereza no kubitsa hifashishije ikoranabuhanga.

Yashimye imikorere n'imitangire myiza ya serivisi muri Copedu Plc, ahamagarira n'abandi gukomeza gukorana na yo ndetse yemeza ko ari ikigo cy'imari giha amahirwe abakiliya bacyo binyuze mu nguzanyo zitandukanye zitangwa.

Copedu Plc ni Ikigo cy'Imari Iciriritse kimaze imyaka 25 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose ariko kikagira umwihariko ku nguzanyo z'abagore.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubucuruzi w'Umusigire muri Copedu Plc, Mukamusoni Vestine, yagaragaje ko ubu buryo butangijwe bugiye guhindura imikoranire hagati yayo n'abakiliya
Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raissa, yagaragaje ko ibi bigiye kuba igisubizo ku kugera kuri serivisi z'imari mu buryo bworoshye
Murekatete Henriette umaze igihe akorana na Copedu Plc yishimiye ubu buryo bugiye gutangizwa
Habayeho umwanya wo kuganiriza abakiliya ba Copedu Plc
Abakiliya ba Copedu Plc basabwe kurushaho gukorana na yo binyuze mu kwitabira ikoreshwa ry'ikoranabuhanga
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yatangije-uburyo-bwo-gutanga-serivisi-z-imari-hifashishijwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)