Criss Eazy na Jonior Giti bari mu mazi abira; aba bombi bagomba kwitaba RIB - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB yatangaje ko yagejeje dosiye ya Criss Eazy na Junior Giti mu bushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko urwego avugira rwamaze kugeza mu Bushinjacyaha izi dosiye.

Ati 'Nsengimana Rukundo Chistian ariwe Criss Eazy , Bugingo Bony ariwe Junior Giti na Dr. Ngoboka Dervey bakurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano yo kwamuganga itanga ikiruhuko. Dosiye yabo uko ari batatu yoherejwe mu Bushinjacyaha ku itariki ya 3 Mata 2023. Bakurikiranywe badafunze.'

Aba bombi bakoresheje iyi nyandiko mpimbano nyuma yaho batumiwe mu gitaramo ntibacyitabire ndetse ntibasubize n'amafaranga bahawe.

Nyuma yo kunanirwa kwitabira igitaramo Criss Eazy yari kuririmba mo bari batumiwe mo na Musanze Caves Hotel iherereye I Musanze kandi babona bataribusubize amafaranga bahawe, bahisemo kwifashisha uburyo bw'inyandiko mpimbano babeshya ko Criss Eazy arwaye kandi yahawe ikiruhuko na mu gahanga.

Iyi hotel yari yabatumiye yifuza gusubizwa amafaranga yabo ndetse bagahabwa n'indishyi y'igihombo bagize kuri uwo munsi, dore ko Criss Eazy we yari yamaze kurya ibihumbi 500frw



Source : https://yegob.rw/criss-eazy-na-jonior-giti-bari-nibyago-kuko-bagomba-kwitaba-rib/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)