Cristiano Ronaldo, Mbappe, Neymar mu byamamare byagizweho ingaruka na Twitter #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cristiano Ronaldo ari mu byamamare byagizweho ingaruka n'urubuga rwa Twitter aho rwakuyeho akamenyetso k'ubururu kajyaga gashyirwa kuri konti za bamwe kazwi nka 'verified'.

Aka kamenyetso kazwi nka 'Blue tick', Twitter yatangiye kugaha abantu igamije kugaragariza ababakurikira ko ari abo kwizerwa ndetse ko amazina bakoresha koko ari ayabo, atari ay'ababiyitiriye.

Ubwo Elon Musk yari aguze uru rubuga rwa Twitter umwaka ushize yazanye uburyo bwo kugara aka kamenyetso ndetse gashyirwa mu byiciro.

Akamenyetso k'ubururu gahabwa abantu ku giti cyabo, hari akamenyetso ka zahabu gahabwa ibigo cy'ubucuruzi n'imiryango itegamiye kuri leta ndetse n'akamenyetso k'ikijuju gahabwa ibigo bya leta, ibigo mpuzamahanga, abayobozi ba leta barimo n'abakuru b'igihugu.

Elon Musk yari yatangaje ko tariki ya 1 Mata abantu bafite utu tumenyetso tw'ubururu bazatwamburwa, gusa ejo hashize nibwo abantu benshi biganjemo n'ibyamamare batakaje utu tumenyetso.

Ako kamenyetso ka 'Blue tick' kazajya gahabwa umuntu wiyemeje kwishyura amadolari 8 ku kwezi. Twitter yatangaje ko izajya ibanza gukora igenzura ryimbitse kugira ngo imenye ko uwasabye ako kamenyetso atiyitiriye abandi.

Benshi mu batakaje aka kamenyetso ku isonga hari ikirangirire muri ruhago ukomoka muri Portugal, Cristiano Ronaldo, Neymar Jr ukomoka muri Brazil, umufaransa ukinira PSG, Kylian Mbappe n'abandi.

Hari n'abandi nka bahanzi nka Davido ndetse Nicki Minaj. Ibiro bya Minisitiri w'Intebe y'u Rwanda nayo yabuze aka kamenyetso ndetse na Ange Kagame akaba umukobwa wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-mbappe-neymar-mu-byamamare-byagizweho-ingaruka-na-twitter

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)