Cristiano Ronaldo n'abagenzi be bamariyeho ikipe umujinya n'agahinda bari bamaranye igihe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Al Nassr , Cristiano Ronaldo abereye Kapiteni yisubiyeho inyagira ikipe umuba w'ibitego bine ku busa nyuma y'igihe kinini idatsinda.

Al Nassr yaherukaga gusesererwa mu Gikombe cy'Umwami ndetse ikuzuza n'imikino itatu idatsinda, muri iri joro yari yakiriye ikipe yitwa Al-Raed mu mukino w'umunsi wa 25, wa shampiyona y'ikiciro cya mbere muri Arabia Saudite.

Al Nassr yaje kunyagira Al-Raed , ibitego bine ku busa. Ibitego bya Al Nassr byatsinzwe na Cristiano Ronaldo ku munota wa 4,Abdulrahman Gareeb kuwa 55,Mohamed Maran kuwa 90 na
Abdulmajeed Al Sulaihem kuwa 90+5.

Gutsinda kwa Al Nassr byayigumishije ku mwanya wa kabiri n'amanota 56 mu gihe Al Ittihad ya mbere ifite 59.



Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-nabagenzi-be-bamariyeho-ikipe-umujinya-nagahinda-bari-bamaranye-igihe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)