Cristiano Ronaldo yanize umuntu mu kibuga bitangaza benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyabigwi mu mupira w'amaguru,Cristiano Ronaldo,yanize umukinnyi bari bahanganye ariko ntiyahabwa ikarita itukura nkuko yabisabirwaga nabo bari bahanganye.

Ku munsi w'ejo nibwo muri Saudi Arabia hakinwaga imikino y'umunsi wa 25 ya shampiyona y'iki gihugu,aho ikipe ya Al Nassr ikinamo Kizigenza Cristiano Ronaldo yari yakiriye Al Hilal.

Uyu mukino Al Nassr yawutsinzwe ibitego 2-0 na Al Hilal byose byatsinzwe na Odion Ighalo ku ma penaliti ariko inkuru yawuvuyemo n'ukuntu Cristiano Ronaldo yanize umukinnyi bari bahanganye ashaka kumubuza kubasatira.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yafashe umukinnyi wa Al Hilal wari umucitse, amushyira ukuboko mu ijosi ahuza n'ukundi, atangira kumuniga ubundi baramanuka bose bikubita hasi.

Ibi Cristiano Ronaldo yabikoze ku munota wa 57 w'umukino ariko umusifuzi wasifuye uyu mukino,Umwongereza, Michael Oliver yamuhaye ikarita y'umuhondo.

Abakinnyi ba Al Hilal baburanye cyane berekana ko yari akwiye ikarita itukura kuko ikosa yakoze ritari iry'umukinnyi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yanize-umuntu-mu-kibuga-bitangaza-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)