CS Karongi yahigitse arimo Mako Sharks yegukana irushanwa ryo Kwibuka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cercle Sportif de Karongi yegukanye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ryateguwe n'Ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda ihigitse Mako Sharks yari ifite iry'umwaka ushize.

"Genocide Memorial Swimming Tournament 2023", yabaye ajo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 muri Green Hills Academy.

Ni irushanwa ryitabiriwe n'abakinnyi bagera ku 120 baturutse mu makipe atandukanye aho barushanyijwe mu byiciro bitandukanye birimo "backstroke", "freestyle", "butterfly".

Nyuma yo kurushanwa hakaba harehembwe abakinnyi ku giti cyabo bitwaye neza ndetse n'amakipe 3 yahize andi.

Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi ni yo yegukanye iri rushanwa ryo Kwibuka ryabimburiye andi marushanwa no mu yindi mikino, yahawe igikombe n'imidali, Mako Sharks yari yararyegukanye umwaka ushize ni yo yabaye iya kabiri ni mu gihe Les Dauphins ari yo yabaye iya 3, yose yahawe imidali.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie wari intumwa ya Minisitiri yavuze ko iyi mikino yo Kwibuka ifasha kwibuka abasiporutifu bishwe muri Jenoside no kurwanya amacakubiri yabibwe n'abari abayobozi ba Siporo muri icyo gihe.

Ati "iki ni igikorwa dukora tugira tuti ba basiporutifu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ba bakunzi ba Siporo ndetse no kuvuga ngo ba bayobozi bari mu nzego za Siporo bagize ibitekerezo bibi ndetse bakabiba amacakubiri, ni gute twakomeza kugendera mu murongo w'igihugu wo kuzingatira ubumwe bw'abanyarwanda no guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi."

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwansa (Rwanda Swimming Federation), Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko iyi mikino yo Kwibuka ifasha mu gusobanurira abakiri bato amateka yaranze igihugu kugira ngo babashe guha agaciro ibikorwa byose byo Kwibuka Jenoside yakorewe mu 1994.

Ni irushanwa ryitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Rwemalika Félicite ubarizwa muri Komite Olempike ku rwego rw'Isi, uwari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Sharangabo Alexis wo muri Komite Olempike y'u Rwanda ariko ukuriye komite ifite mu nshingano zo gutegura imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.

Barushanyijwe abeza baba ari bo batsinda
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iri rushanwa
Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Pamela yavuze ko ari ingenzi abana gukura bazi amateka y'igihugu
CS Karongi ni yo yegukanye irushanwa ryo Kwibuka



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cs-karongi-yahigitse-arimo-mako-sharks-yegukana-irushanwa-ryo-kwibuka-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)