Danny Mutabazi umaze kwandika indirimbo ebyir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Vestine na Dorcas bamenyekanye mu ndirimbo "Nahawe Ijambo" ari nayo bitiriye Album yabo ya mbere bamuritse kuwa 24 Ukuboza 2022. Baherutse gushyira hanze indirimbo nshya bise "Umutaka" yandtswe na Danny Mutabazi afatanyije na Morodekayi.

Si ubwa mbere Danny Mutabazi yandikiye indirimbo aba baramyi b'i Musanze bakunzwe cyane muri iyi minsi, kuko ari na we wanditse indirimbo "Isaha" baherukaga gukora. "Isaha" yageze hanze mu mezi 3 ashize, yarakunzwe cyane dore ko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.8 kuri Youtube.

Danny Mutabazi wanditse izi ndrimbo, ni umuramyi uri mu bihe bye byiza cyane. Aherutse gutumirwa n'aba bakobwa mu gitaramo bakoze mu mpera za 2022 ndetse yanatumiwe na Israel Mbonyi mu gitaramo cy'amateka cyabaye kuri Noheli y'umwaka ushize muri BK Arena.

Ni umwanditsi w'umuhanga nk'uko byigaragaza yaba muri izi ndirimbo amaze kwandikira aba bahanzikazi ndetse n'ize bwite zikomeje kuryohera benshi zirimo "Amarira y'Ibyishimo", "Carval", "Umutangabuhamya", "Binkoze ku mutima", "Impamba y'urugendo" n'izindi nyinshi.


Danny Mutabazi ari mu bihe bye byiza mu muziki

"Yego ni byo ni umwuga kuko ubu hari n'izindi zitandukanye z'abandi baririmbyi bampaye akazi ko kubandikira. Rero buri umwe wakwifuza ko dukorana ahawe ikaze." Danny Mutabazi ubwo yavugaga ku bijyanye no kwandikira indirimbo abandi bahanzi.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Mutabazi waririmbye "Amarira y'Ibyishimo", yavuze ko kwandika indirimbo akaziha abandi bahanzi n'amakorali, ari undi mwuga yinjiyemo, bivuze ko abikora nk'akazi. Ushaka ko amwandikira indirimbo, baravugana, akamwishyura.

Avuga ko uyu mwuga udashobora gutuma ahagarika kuririmba kuko umuziki awuha umwanya uhagije ku buryo nubwo yakwandikira abantu benshi, "sinabyinubira kuko ni akazi baba bari bunyishyurire". Ati "Rero ntibijya bidindiza ibyanjye, ahubwo bituma nkomeza guturana bya hafi n'Inganzo".

InyaRwanda yabajije Danny Mutabazi indangagaciro yabonye kuri Vestine na Dorcas bari gukorana cyane muri iyi minsi kuva mu mpera z'umwaka ushize aho bamutumiye mu gitaramo cyabo cya mbere, ndetse nyuma yaho agatangira kubandikira indirimbo.


Vestine na Dorcas bamaze gukora indirimbo 10 harimo 2 zanditswe na Danny Mutabazi

Yavuze ko "Igihe maze nkorana nabo, nasanze bifitemo kwitwararika nk'abavugabutumwa". Yakomeje avuga ko "ikindi bakunda umurimo bakora ari nabyo bituma buri muntu wese agera ku ntsinzi y'ibyo yerecyejeho amaboko n'Umutima. Icya gatatu bafite umuco bifitemo kubaha".

Imikoranire ye na MIE Empire ya Irene Murindahabi ibarizwamo Vestine na Dorcas, yavuze ko hamwe n'Imana ishobora kuramba. Ati "Urebye nta gihe kizwi, ubwo aho birumvikana ko dushobora kumarana igihe gito cyangwa kinini dukorana kuko byose bigenwa n'Imana".

Mu mboni za Danny Mutabaz, asanga hari icyo abandi bahanzi bakwigira kuri Vestine na Dorcas nk'abahanzikazi bari kwishimirwa cyane muri iyi minsi. Ati "Ni uguhatana muri macye kudacika intege kuko ni cyo kijya kiba ku baririmbyi bamwe iyo bahuye n'ibibakangara hari ubwo bacika intege".

Indirimbo "Umutaka" ya Vestine na Dorcas yanditswe na Danny Mutabazi, yakiranywe urukundo rwinshi dore ko mu munsi umwe gusa imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 240. Yakozwe na Santana mu buryo bw'amajwi, naho amashusho atunganywa na Chriss Eazy.

Yumvikanamo amagambo y'umuntu urenganuwe n'Uwiteka: "Uwiteka araturengeye akuyeho ibirego by'Ibinyoma. Ukuboko kwe kuri ku barembejwe n'imyambi y'Umubisha. Uhora adutoteza ngo tutazabona Gakondo, ashaka ko tuvuza induru aho kuzavuza Impundu. Ariko siko bizaba ku biringiye Uwiteka".


Mutabazi avuga ko kwandikira abahanzi indirimbo bitazatuma yiyibagirwa akareka kuririmba


"Umutangabuhamya" ni imwe mu ndirimbo za Danny Mutabazi zikunzwe cyane


Danny Mutabazi yafunguriye amarembo abandi bahanzi bashaka ko abandikira indirimbo


"Umutaka" ni indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas yanditswe na Danny Mutabazi

Vestine na Dorcas baraswe amashimwe na Danny Mutabazi uri kubandikira indirimbo

REBA INDIRIMBO "UMUTAKA" YA VESTINE NA DORCAS YANDITSWE NA DANNY MUTABAZI

">

REBA INDIRIMBO "AMARIRA Y'IBYISHIMO" YA DANNY MUTABAZI





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128219/danny-mutabazi-umaze-kwandika-indirimbo-ebyiri-za-vestine-na-dorcas-yahishuye-indangagacir-128219.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)