David Bayingana yanenze bamwe mu banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 

Umunyamakuru w'imikino David Bayingana ukorera @bbfmumwezi yanenze bamwe mu banyarwanda birirwa babarira iminsi ku ntoki ngo basubire mu byabo muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 .

David Bayingana mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye avuga ko hari abanyarwanda usanga bigize ntibindeba aho kwifatanya nabandi banyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ugasanga bari kubarira iminsi ku ntoki ngo birangire bisubirire mu byabo.

David Bayingana asoza avuga ko abo ntaho bataniye na bamwe usanga mu gihe cy'amahoro babi biciye ariko hagira ikiba bagakizwa n'amaguru ndetse avuga ko bakwiye kwigaya.



Source : https://yegob.rw/david-bayingana-yanenze-bamwe-mu-banyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)