David de Gea yasobanuye impamvu y'ibyo yakoreraga isume ye mu gihe cya penaliti bigateza urujijo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Manchester United yacakiranaga ba Brighton mu mukino wa ½ cya FA Cup. Umukino ukarangira Manchester United ikomeje ku mukino wa nyuma , nyuma yo gutsinda penaliti 7-6.

Mu gihe amakipe yarimo aratera penaliti , David de Gea , umuzamu wa Manchester United yagaragaye arigukora ibintu ku isume ye bigateza urujijo.
De Gea nyuma y'umukino yabajijwe ibyo yarimo ku isume maze avuga ko ari amayeri akoresha mu gihe cya penaliti ngo arebe ko byashyira ku gitutu ugiye gutera penaliti.

David de Gea wakinaga n'isume ye

De Gea yabisobanuye agira ati: 'Twateguye penaliti nk'uko bisanzwe, nagerageje gushyira igitutu kuri buri wese wajyaga gutera penaliti. Ikipe yacu yateye penaliti neza twishimiye ko turi kumukino wanyuma.
Victor Lendrof wateye penaliti igeza Manchester United ku mukino wa nyuma

Manchester United izakina na Manchester City kuvmukino wa nyuma wa FA CUP iteganyijwe mu kwezi gutaha.



Source : https://yegob.rw/david-de-gea-yasobanuye-impamvu-yibyo-yakoreraga-isume-ye-mu-gihe-cya-penaliti-bigateza-urujijo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)