Mu butumwa Davido yashyize hanze yagize ati: 'Uyu munsi ndashaka kugira ngo nizihize uku kuboko kwanjye ku iburyo! Umunsi mwiza w'amavuko mukundwa Chioma. Imana iguhe umugisha. Urukundo rwawe ruzira umupaka. Ndabikwizeza uru rukundo ni urw'iteka ryose.'
Aba bombi, nyuma gato y'uko umwana wabo yitabye Imana, bahise basezerana kubana, ibintu byagombaga kubaho kugira ngo umwana wabo ashyingurwe mu cyubahiro cy'umuryango wo kwa se, ibintu by'ingenzi mu muco wa Nigeria.
Uretse kandi kuba byarakozwe mu buryo bwihuse, aba bombi barakundana bikomeye yaba mbere y'ibyago byo gupfusha, na nyuma yabyo. Mu busanzwe Davido yabyaye abana batatu, barimo na David Ifeanyi Adeleke Jr witabye Imana mu Ukwakira 2022.
Chioma yujuje imyaka 28, yavukiye mu Burasirazuba bwa Nigeria ari naho yakuriye yigira n'amashuri ye abanza n'ayisumbuye, aza gusoreza muri Kaminuza ya Babcock mu ishami ry'Ubukungu.
Iyi Kaminuza ni nayo yahuje Davido na Chioma mu mwaka wa 2013, Davido kandi yaje kumukorera indirimbo kuwa 30 Mata 2018 ari nayo yabaye imbarutso yo kwemera ko bari mu rukundo.
Uyu mugore kandi ari mu bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga nk'umunyamideli, kandi ufite n'ibiganiro bikundwa na benshi byo guteka akora.
Chioma yujuje imyaka 28 ahundagazwaho imitoma n'umugabo weUmuhungu wabo Adeleke Jr witabye Imana aguye muri pisine bigashengura benshiDavido yashimangiriye Chioma ko urukundo rwabo ari urw'iteka ryoseIkinyacumi kirashize batangiye ubucuti bwabo butatinze kuvamo urukundo rugarukwaho na benshi
Â