Depite Mukabalisa yatabarije abakozi bo mu rugo barimo abatagaburirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibibazo yagaragaje kuri uyu wa 20 Mata 2023, ubwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yasuzumaga itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano N°190 yo kurwanya ihohoterwa no guhoza undi ku nkeke, yemerejwe i Geneva mu Busuwisi, ku wa 21 Kanama 2019.

Ni amasezerano arengera abakozi bakora mu nzego z'imirimo za leta n'iz'abikorera, mu mirimo yanditse n'itanditse.

Abadepite batanze ibitekerezo kuri iri tegeko bagaragaza ko ari ingirakamaro ariko rikwiye no kwita cyane ku bakozi bakora imirimo itanditse cyangwa se iciriritse.

Depite Mukabalisa yagize ati 'Aya masezerano tugiye kwemeza azagira icyo ahindura ku mibereho y'abakozi bo mu rugo? Abakozi bo mu ngo bari mu bantu bahohoterwa, ntabwo ari amakuru mashya twese turabizi, iyo amennye isahani umushahara we uba ugiye, aba atazishyurwa.'

Yakomeje agira ati 'Iyo ashatse kwamburwa arabeshyerwa bati 'twarakwishyuye, umukozi iyo arwaye kugira ngo avuzwe ni ikibazo, hari n'aho atagaburirwa. Tuba muri sosiyete irimo abo bakozi bo mu rugo ndetse twese turanabafite ariko kugeza ubu ntabwo nari numva uburyo barengerwa.'

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitasinye amasezerano yihariye No 189 yo kurengera abakozi bo mu rugo yo mu 2011.

Depite Mukabalisa ati 'Iyo dutekereje uburyo bakora ndetse n'amategeko akaba agenda aza ariko ntagire ikintu na kimwe ahindura ku buzima bwabo biterwa n'uko umuntu abyifuza, harakorwa iki?'

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yavuze ko nubwo u Rwanda rutasinye amasezerano yo kurengera abakozi bo mu ngo, ariko hariho andi mategeko abarengera.

Ati 'Ntabwo twasinye ayo masezerano ku ihohoterwa rikorerwa abakozi bo mu ngo ariko aya masezerano y'i Geneve azagira icyo afasha kuko aya masezerano yose aza aje kunganira inshingano dusanganywe cyangwa Itegeko Nshinga.'

Minisitiri Rwanyindo avuga ko nubwo amategeko yaba ariho cyangwa se andi mabwiriza, usanga ikibazo gikomeye kiri mu gutanga amakuru cyangwa kumenyekanisha ihohoterwa rikorerwa abakozi bo mu ngo.

Ati 'Ndabizi ko ku bijyanye n'abakozi bo mu rugo, ikintu kijyanye no kumenyekanisha ihohoterwa umuntu yakorewe biragoye kuko aho bakorera, aba ari we n'umukoresha we, nta bandi batangabuhamya baba bahari.'

Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo igaragaza ko hari ingamba zashyizweho zirimo gukorana na komite zishinzwe umurimo ku turere, kugira ngo abakozi bo mu ngo bamenye uburenganzira bwabo binyuze mu bukangurambaga.

Kugeza ubu u Rwanda nk'igihugu kiri mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Murimo [ILO- International Labour Organization] rumaze kwemeza amasezerano mpuzamahanga y'umurimo agera kuri 34, hagamije gukomeza kunoza umurimo.

Depite Mukabalisa Germaine yasabiye abakozi bo mu rugo kwitabwaho
Abakozi bo mu rugo basabiwe ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/despite-mukabalisa-yatabarije-abakozi-bo-mu-rugo-barimo-abatagaburirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)