Dore ibyo ukwiye kwirinda kuko bishobora kwangiza impyiko zawe mu buryo bworoshye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dore ibyo ukwiye kwirinda mu rwego rwo kurinda impyiko zawe ubuzima bwawe bukarushaho kuba bwiza.

1.Kutanywa amazi ahagije

Amazi ni ingenzi cyane ku buzima. Impyiko zikenera amazi menshi cyane kugira ngo zibashe gukora neza.

Mu gihe utanywa amazi ahagije, bishobora gutera uburozi (toxins) bwinshi kwirundira mu maraso, ahanini bitewe nuko nta mazi ahagije agera ku mpyiko, ngo zibashe kubusohora.

2.Kurya umunyu mwinshi

Nubwo umubiri ukenera sodium (umunyu) kugira ngo ukore neza, gusa kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwangirika kw'impyiko, bikanazamura umuvuduko w'amaraso (high blood pressure).

Ku munsi ntugomba kurenza garama 5 z'umunyu!

Ibi bijyana n'isukari; abantu bafata isukari nyinshi, byongera ibyago cyane byo kugira proteyine mu nkari.

Proteyine mu nkari ni ikimenyetso cy'uko impyiko zawe zangiritse, gusa iyo ubimenye hakiri kare, ibi bishobora kuvurwa.

3.Gufunga inkari kenshi

Gufunga inkari biremerera cyane impyiko bikanazangiza
Kuzifunga kenshi buri gihe byongera ibyago byo kuba wazana utubuye mu mpyiko (kidney stones) cg se zikangirika burundu (kidney failure).

Ni byiza ko igihe ushakiye kwihagarika ukwiye guhita ujyayo udatinze.

Soma hano ingaruka zo gufunga inkari Ese hari ingaruka gufunga inkari bigira ku mubiri?

4.Kunywa inzoga bikabije

Inzoga nubwo zemewe, kandi ushobora kuzisanga ahantu hose. Ariko burya ni uburozi bukomeye ku mwijima n'impyiko, igihe uzinyweye ku rugero rwo hejuru.

Kuba wanywa agacupa kamwe cg ikirahuri kimwe mu gihe runaka, ntacyo byangiza, ariko kunywa nyinshi cyane, uba wangiza bikomeye impyiko zawe.

Soma birambuye hano ibyo kunywa inzoga nyinshi byangiza ku mubiri Ibintu 5 kunywa inzoga cyane bihindura ku mikorere y'umubiri

5.Kudasinzira bihagije

Gusinzira neza bihagije ntibifasha umubiri wawe gusa kuruhuka, ahubwo birinda n'impyiko kwangirika.

Agahu kazo kiyuburura ari uko wasinziriye neza, mu gihe udasinzira bihagije bishobora kwangiza izi ngingo.

Soma hano ingaruka mbi zo gusinzira igihe gito kenshi Ingaruka mbi ziterwa no gusinzira igihe gito kenshi nijoro

6.Kubura imyunyungugu na vitamins

Ifunguro rikungahaye ku mbuto n'imboga ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y'impyiko n'umubiri wose muri rusange.

Manyesiyumu na vitamin B6 ni ingenzi cyane mu kugabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko, dushobora guterwa no kubura iyi vitamin n'imyunyungugu.

7.Kurya proteyine nyinshi zikomoka ku matungo

Kurya ibibonekamo proteyine nyinshi, nk'inyama z'umutuku byongerera cyane akazi impyiko.

Uko izi proteyine ziyongera bivuze ko impyiko zisabwa gukora akazi kenshi kandi gakomeye, bikaba byazitera kwangirika burundu cg kudakora neza.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibyo-ukwiye-kwirinda-kuko-bishobora-kwangiza-impyiko-zawe-mu-buryo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)