Indimu ni urubuto rwiza cyane rusanzwe rukoreshwa nk'umuti uvura inkorora n'izindi ndwara zicirirtse, gusa abenshi ntago baziko iyo bariye indimu cyangwa bakanywa umutobe wayo baba bivura ibindi birwara bikomeye cyane.
Iyo ni nayo mpamvu ugomba kunywa umutobe w'indimu cyangwa ukajya uyivanga n'amazi ugiye kunywa kuko igufasha muri ibi bikurikira.
.. Indimu igufasha mu kugabanya no kwirinda umuvuduko w'amaraso
.. Indimu ituma umutima ukora neza kuko yongera ubudahangarwa bwawo.
.. Indimu ifasha mu igogora ry'ibiryo mu nda, ndetse niyo wariye ugahaga cyane ukumva wabangamiwe, ukoresha indimu kugirango ubyimbuke.
.. Indimu kandi ituma amaraso atembera neza mu mubiri.
.. Indimu igufasha mu kugabanya ibiro utagombye kwiyiriza.
Muri make indimu ifasha umubiri wacu ibintu byinshi, ni nayo mpamvu byibuza umuntu yakagombye kurya indimu eshatu mu cyumweru.
Â
Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-nyamukuru-ugomba-kunywa-amazi-arimo-indimu-cyangwa-umutobe-wayo/