Dore impamvu utari uzi zishobora gutuma umukobwa ajya mu mihango inshuro irenze imwe mu kwezi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa ajya mu mihango inshuro irenze imwe mu kwezi.

1.Kugira ikibazo cya nyababyeyi

Igihe uterus ifite ikibazo nko kuba hari ibibyimba byajemo bishobora kuba intandaro yo guhindura igihe wari usanzwe uboneraho imihango ukaba noneho wayibona kabiri mu kwezi. Igihe ubonye iki kimenyetso kandi nta yindi mpamvu iri mu zo twavuze haruguru ugomba kwihutira kujya kwa muganga.

2.Kuba umukobwa agitangira kujya mu mihango

Iyo umukobwa agitangira kujya mu mihango, umubiri we uba utaramenyera ku buryo bishobora no gufata umwaka wose, imihango ye itarafata gahunda ngo ijye ku murungo. Ibyo bishobora kumutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi kandi nta kindi kibazo gihari nyuma akazamenyera bikarangira.

3.Kwiyongera ibiro byinshi cyangwa se ukabitakaza ku buryo bukabije

Igihe wiyongereho ibiro byinshi cyangwa se ugatakaza ibiro byinshi nayo yaba impamvu yo gutuma ubona imihango
kabiri mu kwezi kumwe

4.Kuba ufite ukwezi kugufi kandi kudahinduka

Umuntu ashobora kugira ukwezi kugufi kandi kukaba kudahindagurika. Icyo gihe rero iyo afite ukwezi gufite iminsi iri hagati 21 na 25 kandi kukaba kudahinduka, birashoboka ko yajya ajya mu mihango nyuma y'ibyumweru bitatu, rimwe na rimwe akajya yisanga yayigiyemo kabiri mu kwezi nko mu gihe yagiye mu mihango ukwezi gutangira, mu mpera zako ashobora kubona indi kandi nta zindi mpamvu zidasanzwe zabiteye. Iyo ari iyi mpamvu igutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi, nta kibazo kiba gihari cyagutera guhangayika.

5.Guhindagurika kw'imisemburo

Guhindagurika kw'imisemburo nabyo bishobora kuba byaba impamvu yo gutuma umugore cyangwa se umukobwa ajya mu mihango kabiri mu kwezi. Aha bikunze kuba nko ku bagore begereje igihe cya menopause.

Hari izindi mpamvu zishobora gutuma umugore cyangwa mukobwa ajya mu mihango inshuro ebyiri atarabimenyereye.

- Imyotozo ngororamubiri ikabije umubiri utari umunyereye
- Uburwayi bumwe na bumwe n'imiti
- Umunaniro ukabije
- Kuza ari kimwe mu bimenyetso by'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye icyo gihe amaraso aza ashobora kwitiranywa n'imihango isanzwe umuntu akagira ngo yagiye mu mihango kabiri mu kwezi
- Imiti yo kuboneza urubyaro nayo shobora gutuma umubiri ugira impinduka ikaba yagutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi.

Niba ugize ikibazo cy'imihindagurikire mu kubona imihango yawe ku buryo ushobora kuyijyamo inshuro irenze imwe mu kwezi ni byiza ko wagana mu ganga akagufasha ndetse ukarushaho no gusobanukirwa icyaba cyabiguteye.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-impamvu-utari-uzi-zishobora-gutuma-umukobwa-ajya-mu-mihango-inshuro-irenze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)