Dore uburyo bwo kwivura Maraliya utagombye gufata indi imiti - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Maraliya ni indwara mbi cyane ikwirakwizwa n'umubu w'ingore, iyi ndwara ikunze kugaragara muri Africa cyane kuko niho hahora ikirere kimeze neza imibu yishimira kubamo.

Kera hari uburyo bwakoreshwaga mu kuyirwanya gusa bugikoreshwa no mu bihugu byo hirya no hino. gusa nubwo wamenya ubu buryo singombwa ku bukoresha ahubwo ikiza wajya kwamuganga ugasuzumwa, ugahabwa imiti iboneye kuko ibi byatuma utinda gukira kandi ntibiba byizewe 100%.

Uburyo bwiza bwuzewe ni ukujya kwa muganga kuko ukoresheje ubu buryo bwa kera n'ubundi wazakira kera.

Bakoreshaga ibi bimera3:

1. Tangawizi: Ubushakashatsi bwagaragaje ko tangawizi yifitemo ububasha bwo kwica zimwe muri virusi zinjiye mu mubiri w'umuntu, kwivura bafata tangawizi bakayiswa bakayitoba mu mazi asukuye neza, ubundi ukajya unywa ibirahure 2 ku munsi ukabinwa mu gihe cy'iminsi 5.

2.Tungurusumu, amabwirizwa akurikizwa kuri tangawizi asa n'akurikizwa kuri tungurusumu, nayo urayiswa ukayitoba mu mazi ukajya uyifata nkuko tangawizi ikoreshwa. gusa biba byiza iyo wirinze gukoresha tungurusumu zibituburano.

4.Ibibabi by'ipapayi: Ibi nabyo urabifata ukabisukura, ukabisekura ubundi ukabikamuramo amazi yabyo, ukajya uyanywaho buri munsi byibuze ikirahure kimwe buri munsi.

Jya uryama mu nzitira mibu, ufunge amadirishya hakiri kare kugirango imibu ireke kwinjira, uteme ibihuru biri hafi y'urugo, usibe ibidendezi by'amazi biri hafi aho, ukureho ikintu cyose gishobora gutuma imibu yororoka. Ibyo bizagufasha gutandukana na maraliya.

 

 



Source : https://yegob.rw/dore-uburyo-bwo-kwivura-maraliya-utagombye-gufata-indi-imiti/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)