Dr. Seretse Khama wayoboye Botswana yashimiye intambwe u Rwanda rwateye mu kwigobotora ingaruka za Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr. Seretse Khama Ian Khama yabigarutseho kuri uyu wa 01 Mata 2023 ubwo we na bagenzi be mu bihugu bitandukanye bya Afurika basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi barimo, Uwahoze ari Umugaba w'Ingabo za Nigeria ku butegatsi bwa Dr Goodluck Ebele Jonathan, Michael Oghiadomhe, ndetse n'Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ubuzima, Hon. Norwu G. Howard wari uhagarariye Visi Perezida wa Liberia, Dr Jewel Horward-Taylor.

Aba bayobozi bari mu Rwanda aho bitabiriye umuhango gutanga ibihembo bizwi nka 'The African Heritage Concert and Awards', ku Banyafurika bo mu nzego zitandukanye, bakoze ibikorwa by'indashyikirwa biteza imbere uwo mugabane.

Ian Khama yavuze ko nubwo badakomoka mu Rwanda, bibuka buri gihe ibyabaye muri biriya bihe ndetse ngo baharanira ko bitazongera kuba ukundi aho ari ho hose.

Ati 'U Rwanda n'Abanyarwanda bagomba gushimirwa uburyo bakomeje kwigobotora ingaruka zatewe na jenoside, bakaba bagejeje igihugu aha tubona uyu munsi, igihugu kigizwe n'abaturage bimakaje ubumwe.'

Arakomeza ati 'Abantu bagomba kwigira ku makosa yabaye mu Rwanda mu myaka 29 ishize. Ugutandukana kwabaho kose ntigukwiriye gutuma habaho ubugizi bwa nabi kuko nta musaruro uvamo uretse ibyabaye nk'ibi tubonye.'

Ian Khama yavuze ko politiki ari nziza ariko ishobora kwangiza byinshi mu gihe yaba ikoreshejwe nabi, agaragaza ko abayobozi b'Abanyafurika bakwiriye kuberaho abaturage bakabereka inzira nziza aho kubiba imvugo z'urwango no kubaremamo ibice.

Ati 'Ntabwo politiki ari inyungu z'umuntu ku giti cye ahubwo ni inyungu z'abaturage umuyobozi aba akwiriye gushingiraho. Ariko ku mugabane wacu hari ingero nyinshi z'aho abayobozi bajya ku butegetsi bakumva ko ari impano bahawe n'Imana (…). Hari abantu benshi baba bakwiriye guhabwa umwanya wo guteza ibihugu imbere bikagera ku rwego rushimishije.'

Dr. Seretse Khama Ian Khama wayoboye Botswana imyaka 10 kugeza mu 2018, ari mu bari buhabwe ibihembo ashimirwa umuhate we mu guharanira uburenganzira bwa muntu n'iyubahirizwa ry'amategeko.

Abinyujije mu muryango yashinze, SKI Khama Foundation, yafashije urubyiruko arwongerera ubushobozi mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, siporo n'ibindi.

Mu bandi bari buhabwe ibihembo barimo Dr. Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria hagati ya 2010-2015, aho ashimirwa uburyo ari we Perezida wa mbere wa Nigeria wemeye gutanga ubutegetsi mu mahoro, akabuha abatavuga rumwe na we ubwo yatsindwaga mu matora ya 2015.

Abandi barimo John Pombe Magufuli wahoze ari Perezida wa Tanzania, uhabwa igihembo cy'umuntu waharaniye impinduka abinyujije mu miyoborere, agamije guhashya ibibazo byari byugarije igihugu cye birimo ruswa, imitangire mibi ya serivisi, gusesagura umutungo wa Leta n'ibindi.

Biteganyijwe ko Umunyarwandakazi Christelle Kwizera ari buhemberwe ibikorwa bye byo kugeza amazi meza ku baturage binyuze mu muryango yashinze 'Water Access Rwanda'.

Abahoze ari abayobozi mu nzego zitandukanye mu bihugu bya Afurika basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi
Dr. Seretse Khama Ian Khama yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Dr. Seretse Khama Ian Khama wahoze ayobora Botswana n'Uwahoze ari Umugaba w'Ingabo za Nigeria ku butegatsi bwa Dr Goodluck Ebele Jonathan, Michael Oghiadomhe, basobanuriwe amateka mabi yaranze u Rwanda
Dr. Seretse Khama Ian Khama yashyize indabo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ubutegetsi bubi
Uwahoze ari Umugaba w'Ingabo za Nigeria ku butegatsi bwa Dr Goodluck Ebele Jonathan, Michael Oghiadomhe nawe yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwahoze ari Perezida wa Botswana, Dr. Seretse Khama Ian Khama yashenguwe n'urupfu rw'agashinyaguro Abatutsi bishwe
Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ubuzima, Hon. Norwu G. Howard wari uhagarariye Visi Perezida wa Liberia, Dr Jewel Horward-Taylor ndetse na Ian Khame wayoboye Botswana basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ubuzima, Hon. Norwu G. Howard yashyize indabo ku mva ishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ubuzima, Hon. Norwu G. Howard yanditse ubutumwa mu gitabo cy'abasuye urwibutso
Ubwo uwahoze ari Umugaba w'Ingabo za Nigeria ku butegatsi bwa Dr Goodluck Ebele Jonathan, Michael Oghiadomhe yasinyaga mu gitabo cy'abashyitsi

Amafoto: Shumbusho Djasil




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-seretse-khama-wayoboye-botswana-yashimiye-intambwe-u-rwanda-rwateye-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)