Dubai wubatse inzu zikagwira abantu yari yarahuye na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki ya 5 ukuboza 2015 nibwo Nsabimana Jean yahuye na Perezida Paulo Kagame, amubwira umushinga we yari yaratangiye wo kubaka amazu aciriritse kandi yorohereza abanyarwanda gutura neza badahenzwe.

Hari mu kiganiro Meet the President, aho umukuru w'igihugu yari yahuye n'abikorera bo mu gihugu (PSF).

Nsabimana Jean uzwi ku izina rya Dubai, yahawe indangurura majwi, maze aratira umukuru w'igihugu umusanzu we mu iterambere ry'abanyarwanda, ndetse ashimangira ko babikomora ku mpanuro abaha.

Jean yabwiye umukuru w'igihugu ko yatangiye umushinga wo kubaka inzu ziciriritse zigera ku 1000 kandi ko icyo gihe bari bamaze kubaka 264 ,zatuyemo abagera ku 127 mu gihe cy'imyaka 2 gusa uhereye muri 2014.

Yakomeje abwira Umukuru w'igihugu ko yabitewe n'umuhate afite wo gukoresha ubutaka neza no gutuza Abanyarwanda mu buryo buboroheye kandi butabahenze.

Muri uyu mushinga we yanavuze ko bazubaka inzu imwe yaturamo imiryango 8 mu buryo bwo kwirinda kunyanyagiza amazu ahantu henshi hatandukanye, bivuze ko ikibanza gisanzwe giturwamo n'umuntu umwe cyahawe ubushobozi bwo gutuza 8 bafite imiryango.

Uyu mushinga wa Dubai wakiriwe neza n'amashyi yabari bitabiriye, ndetse yizeza Perezida Kagame kuzayamumurikira ubwo azaba yaruzuye mu rwego rwo kumushimira no gushima intambwe nziza yateje igihugu no kumwereka ko bamushyigikiye.

Izi nzu za Dubai zaje kugwira abazituyemo

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y'umubyeyi watabazaga Leta kumufasha, nyuma yo kugura inzu n'ikigo Urukumbuzi Company Ltd cya Nsabimana Jean uzwi nka DUBAI, ariko igahirima itamaze kabiri.

Uyu mubyeyi yavugaga ko inzu yaguze mu nyubako z'Urukumbuzi Real Estate ziherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu w'Urukumbuzi yamuteje igihombo gikomeye.

Mu ijwi ryuje ikiniga yagize ati' Murebe ukuntu batwubakiye, ituguyeho.Uwo haruguru aguye kuwo hepfo. Ubu iyo abana baba baryamye mu nzu biba bibaye gute? Ni gute umuntu yubaka, akubaka ibintu nkibi?'

Nsabimana Jean bakunda kwita DUBAI, yisobanura kuri iki, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko nawe yatunguwe n'ibyabaye kuko atari abyiteze.

Ati'Amazu yo muri 2013, 2014,2015,mu by'ukuri ntacyo mfite kukubwira. Uko wabyumvise nanjye niko mbibona. Bisa nk'ibyantunguye .'

Akomeza ati' Urumva mu myaka 10 , ibyo nkubwira Biragoye. Twagerageje ibyo twabonaga byashobokaga kugira ngo abantu babone aho gutura, rero nanjye maze iminsi ntanahari ndi kubibona gutyo, nta bintu binini cyane nakubwira.'

Izingiro ry'ikibazo mu myubakire ya Urukumbuzi Real Estate?

Hari raporo y'ubugenzuzi yakozwe kuwa 23 Nzeri 2017, n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imiturire gifatanyije n'Umujyi wa Kigali, igaragaza ko hari ibyo icyo Kigo cyasabwe gukosoraa ariko nyiracyo akavunira ibiti mu matwi.

Iyo raporo yagaragaza ko muri ubwo bugenzuzi basanze hari ibibazo byinshi izi nyubako zitari zujuje.

Mu igenzura ry'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imiturire, RHA n'umujyi wa Kigali wari uhagarariwe n'Akarere ka Gasabo, ryasanze ibijyanye n'ubunyamwuga mu myubakire biri ku rwego rwo hasi.

Iryo genzura ryerekanaga ko nta nyandiko (Documents) zerekana ko nta bayobozi (Staff) bashinzwe gukurikirana inyubako, nta Injeniyeri wihariye, nta muntu ushinzwe gukurikirana site (Site Manager ) uretse gusa Nsabimana Jean ari nawe nyiri umushinga.

Mu bindi ni uko izi nyubako zagaragaye ko nta muntu ushinzwe ubugenzuzi bw'iyi nyubako (supervisor) zari zifite.

Iyo raporo inenga ko mu bijyanye n'imyubakire y'izi nyubako nta buryo bwagenwe bwo kuyobora amazi, bityo ko imvura nyinshi ishobora kuza igasenya.

Hanagaragajwe impungenge z'uburyo ibikoresho byo kubaka bakoresheje bitujuje ubuziranenge birimo fer à béton ndetse ko amatafari yahirima mu gihe yahura n'imvura.

Ikindi ngo uburyo insiga z'amashanyarazi zashyizwe mu nzu biteye impungenge ndetse n'ibinogo bifata amazi byagaragajwe ko bitujuje ibisabwa n'urundi ruhuri rw'ibibazo byagaragajwe muri yo raporo.

Perezida Kagame yashinje uburangare abayobozi…

Umukuru w'igihugu yanenze abayobozi bakora amakosa birengagiza gukurikirana ibikorwaremezo byubakwa.

Ati 'Muragiye mwubatse inyubako izo arizo zose, muratekinitse, ejo inkuta z'inyubako zigize zitya ziraguye zishe abantu. Kuki atari wowe ubabazwa?'

Mu bisubizo Minisitiri w'ibikorwaremezo yahaye umukuru w'igihugu, yavuze ko hari imikoranire mibi hagati y'inzego.

Ati' Nyakubahwa biragaruka kuri cya kibazo cy'imikoranire na cya kibazo cyo guhishirana no kudatanga amakuru ku gihe.'

Ubusanzwe izi nyubako zahawe icyangombwa cyo kubaka muri Gicurasi 2013, biteganyijwe ko zizura mu myaka itatu(3). Ni umushinga wari ugamije kubaka inzu ziciriritse.

Ku ikubitiro hubatswe inyubako y'imiryango 264 ndetse icyiciro cya kabiri hubakwa inyubako 8(Apartment)

Raporo zo mu mwaka wa 2015 na 2017 zakozwe n'Ikigo Gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda n'umujyi wa Kigali wari uhagarariwe n'Akarere ka Gasabo, zagaragaje ko hakozwe amakosa atandukanye arimo no gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge.

Kurikira ikiganiro:



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/dubayi-yari-yarahuye-na-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)