Perezida Paul Kagame asanga ibihugu bya Afurika bikoreye hamwe, nta kibazo na kimwe cyabinanira.
Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2023, mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri yatangiye muri Guinée.
Perezida Kagame akihagera yakiriwe na Perezida w'Inzibacyuho w'iki gihugu, Colonel Mamadi Doumbouya.
Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bikoreye hamwe nta cyabinanira.
Ati 'Buri gihugu ku mugabane wacu gifite ibibazo, mu Rwanda dufite ibibazo byacu, muri Guinée bafite ibibazo byabo. Dukoreye hamwe nta kibazo na kimwe cyatunanira.'
Perezida Doumbouya yashimiye Perezida Kagame ku ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu, ati 'Aha muri muri mu rugo, ni icyubahiro gikomeye kuri twe kubakira muri Guinea'.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Guinée, yavuze ko ari ishema ku gihugu cye kwakira Perezida Kagame wubashywe muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinée rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ubushake bwabyo mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz'ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'umuco.
The post Dukoreye hamwe nta kibazo na kimwe cyatunanira-Perezida Kagame muri Guinée appeared first on FLASH RADIO&TV.