Ecobank yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside basabwa kurwanya ingengabitekerezo yayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo abarenga ibihumbi 105 barimo abagera ku bihumbi bitatu bahiciwe.

Mu biganiro byatanzwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye byibanze ku mateka yaranze u Rwanda yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uburyo Inkotanyi zakoze ibishoboka byose zikayihagarika.

Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya Ecobank Rwanda Plc, Dr Ivan Twagirashema, yasabye abakozi muri rusange ko muri iyi minsi 100 yo Kwibuka bakomeza kuzirikana ibyabaye no guharanira ko bitazongera kubaho.

Ati 'Ntabwo ari uyu mugoroba gusa, ahubwo dukomeze kubizirikana muri iyi minsi 100 aho tuzaba turi hose. Yaba ari mu kazi ariko cyane cyane no mu miryango yacu ngo abaturi inyuma barimo n'abana bacu n'abandi bazaza, uyu mukoro duhawe uzabashe gukomeza.'

Dr Twagirishema yagaragaje ko Ecobank Rwanda yiyemeje kujya ihora yifatanya n'Abanyarwanda muri rusange mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwifatanya n'abayirokotse mu nzego zinyuranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yagaragaje ko ubugome Jenoside yakoranywe bugaragaza ko abayikoze babanje gutegurwa no kubibwamo ingengabitekerezo mbi.

Ati 'Iyo ugenda hirya no hino abantu bavuga ibyabaye, uko abandi bishwe ku buryo usanga hari n'ibyo tudafitiye amazina… nta kindi bishushanya uretse kukubwira ko hari abonse ubugome bakabukurana kugeza ubwo ureba umwana wawe watwise amezi icyenda ukamubonamo umwanzi wawe.'

Yagaragaje ko Kwibuka ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma, guha agaciro abambuwe ubuzima bazira uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurebera hamwe ingamba zafatwa ngo ibyabaye bitazongera kubaho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Monique Huss, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe ariko hakiri urugamba rwo guhangana n'abapfobya ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Turabashimira uruhare rwanyu mwagiye mugira, ariko turabasaba no gukomeza gutanga umusanzu wanyu mu kubaka umuryango nyarwanda aho mukorera. Twamagane ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo ntwaro yifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside mu 1994. Tuyirinde kandi dutunge agatoki aho yagaragara hose.'

Yakomeje ashimangira ko abantu baba bazi ahakiri imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro batanga amakuru ngo na bo bahabwe agaciro bambuwe.

Ubwo abayobozi bakuru ba Ecobank Rwanda bashyiraga indabo ku mva rusange
Hashyizwe ku mva rusange indabo mu guha icyubahiro abashyinguye muri kuri uru rwibutso
Basobanuriwe amateka y'abashyinguwe muri uru rwibutso n'uko bishwe
Abayobozi ba Ecobank bunamiye inzirakarengane zazize uko zavutse
Abakozi ba Ecobank basobanuriwe ibiri muri Jardin de Memoire byose
Aha bari bagiye gutambagizwa igice cya gatatu cy'uru rwibutso kizwi nka Jardin de Memoire
Uwamariya Ndoha Angelique yatanze ubuhamya bugaruka ku nzira yanyuzemo n'uko yarokotse
Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya Ecobank Rwanda, Dr Ivan Twagirishema yagaragaje ko ibikorwa byo kwibuka bikomeza muri iyi minsi 100
Ubwo Eric Nyagatare yatangaga ijambo ry'ikaze
Alphonse Nsengimana yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ahishakiye Naphatal yagaragaje ko ubutegetsi bubi bwabanje gutegura abantu bubagira abicanyi ruharwa
Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine ubwo yandikaka ubutumwa bwe mu gitabo cy'abashyitsi

Amafoto: Yuhi Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-yifatanyije-n-abanyarwanda-kwibuka-jenoside-basabwa-kurwanya

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)