Ese hari umuntu uzi unyara ku buriri? Dore ibyo wakora kugira ngo uvure umuntu unyara ku buriri - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 

Abantu benshi bakunze kugira ikibazo cyo kwihagarika ku buriri mu gihe baryamye ndetse bikabetera n'ipfunwe mu bandi ku buryo iyo hagize ubivuga barakara cyane ndetse mukaba mwaba n'abanzi kubera ko wamutamaje mu bandi.

Dore ibintu wakora kugira ngo urinde umuntu kunyara ku buriri :

1. Mumenyereze kunyara mbere ya saa kumi z'umugoroba mbere yuko ajya kuryama.

2. Irinde ku mubwira nabi igihe yanyaye ku buriri ahubwo umuhumurize umwereke ko bizakira.

3. Murinde ibiribwa bishobora kumutera kwihagarika mu gihe bwije.

Urugero: Igihaza, igitunguru…

4. Mukangure butaracya umusabe kujya kunyara.

5. Kumurinda ibintu birimo amasukari mu masaha y'umugoroba kuko bishobora kumutera gushaka kunyara mu masaha y'ijoro.

 



Source : https://yegob.rw/dore-ibyo-wakora-kugira-ngo-uvure-umuntu-unyara-ku-buriri/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)