Bijya bibaho ko umugore aba ariwe muyobozi wohejuru mu kigo runaka,maze ugasanga abakozi bamusuzugura cyane cyane iyo harimo abagabo batumvikana ku bintu runaka,maze ugasanga hazamo amakimbirane aterwa no gusuzugura umukoresha wabo.
Ariko hari iby'ingenzi yakora ibyo bibazo bigashira
Dore bimwe by'ingenzi wakorera abakozi bagusuzugura
1, Hindura imyanya y'ubuyobozi
Iyo ubona hari abakozi bagusuzugura bitwaje imyanya y'ubuyobozi bafite, biba byiza iyo ubahinduranije ukabashyira mu yindi myanya batari basanzwemo ndetse byaba ngombwa abafite itiku ukabamanura mu myanya yo hasi ukurikije uko inzego z'ubuyobozi zikurikirana.
2, Irinde ko abagore baba benshi
Iyo hari abagabo benshi mu kazi kandi bakaba aribo usanga bagusuzugura,ugerageza kubaha imyanya y'ubuyobozi yo hejuru kuburyo n'ukungirije aba ari umugabo, kandi abayobozi b'abagore bakaba bakeya kurenza abagabo kuko hari ubwo usanga agasuzuguro ariho gaturuka kuko babona nta bavuga rikijyana b'abagabo ukoresha mu buyobozi kandi nabo bakunda icyubahiro muri kamere yabo.
3, Irinde guterana amagambo
Iyo hari ugusuzuguye akabikwereka uzirinde guterana amagambo na we kugira ngo hataza umwuka mubi mu bakozi,jya wirinda guhangana n'umukozi ahubwo ushobora gushaka umwanya ukazamwihaniza ariko bitabaye ako kanya,byananirana ugakoresha inama ukabihaniza muri rusange.
4, Koresha ububasha ufite
Iyo hari abakozi bakabya agasuzuguro ndetse ukabona bifata indi ntera bijya mu bakozi benshi,ugomba gushaka inkomoko yabyo witonze maze uwo biturukaho ukaba wamwirukana ukurikije itegeko n'ububasha uhabwa,ukamwirukana binyuze mu mucyo kuburyo bitazasiga urunturuntu mu bandi bakozi.
Uku niko ushobora gukemura ikibazo cy'agasuzuguro mu bakozi ukoresha uri umugore,kandi kagacika burundu.