Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Arabia Saudite ( Saudi Arabian Football Federation) yatangaje umwanzuro yafatiye Cristiano Ronaldo, kubera yasohotse mu kibuga fifashe ku bugabo bwe bigateza ikibazo mu baturage.
Kuwa Kabiri w'icyi cyumweru, mu mukino Al Nassr yatsinzwemo na Al Hilal ibitego bibiri ku busa nibwo Cristiano Ronaldo yasohotse mu kibuga yifashe ku myanya ye yibanga ibintu byahujwe no gusuzugura abantu ndetse no gukora ibiterasoni mu ruhame.
Nyuma amashusho yagiye akwirakwira basabira Cristiano Ronaldo ibahano birimo no kuba yakwirukanwa ku butaka bwa Arabia Saudite.
Abantu batandukanye bari bategereje umwanzuro w'Ishyirahamwe rya ruhago i Riyadh, bategereje kuzareba ko izahana Ronaldo.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Arabia Saudite binyuze muri komosiyo ishinzwe imyitwarire, ryatangaje ko ritazigera rikurikirana Cristiano Ronaldo ngo abe yashinjwa gukora ibikorwa bibi.
Iryo shyirahamwe ryatangaje ko rigendeye ku mashusho yafashwe n'ababifitiye uburenganzira ndetse bakagendera no ku bisobanuro bya Al Nassr, basanze Ronaldo yarakoze ku myanya ye y'ibanga atagamije gutuka abantu cyangwa imyitwarire. Bityo ko nta bihano azafatirwa.