Abakinnyi babiri ba La Jeunesse barimo Imena Yves,Salomom Okello na Nshimiye Saidi bahagaritswe amezi atandatu batagera mu kibuga ndetse bagatanga ihazabu y'ibihumbi 50 FRW.
Aba barashinjwa guhohotera umusifuzi wa kane bikamuviramo no kuva mu kibuga arandaswe kubera ko batishimiye ibyavuye mu mukino batsinzwemo na AS Muhanga igitego 1-0.
Umutoza wungirije Ndayisenga Kassim we yahagaritswe umwaka wose atagera ku bibuga byose byo mu Rwanda n'amande y'ibihumbi 100 FRW.
Ku wa Gatanu, tariki 3 Werurwe 2023 kuri stade ya Muhanga, hakinwaga umukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu itsinda B, warangiye AS Muhanga itsinze La Jeunesse igitego 1-0.
Uyu mukino wasojwe n'imvururu zikomeye zakubitiwemo umusifuzi wa kane wari waje gukiza mugenzi we w'igitambaro wari wazengurutswe n'abakinnyi benshi bamubaza impamvu yanze igitego bari batsinze, avuga ko habayeho kurarira.
Abakinnyi babiri ba La Jeunesse FC bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhanga, nyuma y'izi mvururu zakubitiwemo umusifuzi kugeza ubwo asohowe mu kibuga arandaswe.
FERWAFA kandi yafashe ibindi bihano bitandukanye ku makipe n'abafana bitwaye nabi nkuko itangazo ryabo ryabigaragaje.