FERWAFA yahishuye igihe nuko umukino wa Rayon Sports na Rwamagana City uzasubukurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko umukino wa Rayon Sports na Rwamagana City uzasubukurwa kuri Iki Cyumweru.

FERWAFA ibinyujije kuri Twitter yagize it "Kubera imvura nyinshi yaguye igatuma umukino wahuzaga Rwamagana City na Rayon Sports uhagarara ku munota wa 27' kuko ikibuga kitari kigishoboye gukinirwaho(Impracticable) uyu mukino uzasubukurwa ejo tariki 23/04/2023 saa 15h00.

Nk'uko biteganywa n'amategeko agenga amarushanwa, mu ngingo ya 38 igika cya 3,
Uyu mukino wahagaze amakipe yombi anganya 1-1 ugomba gukomereza ku munota wari ugezeho kuri Stade ya Ngoma."

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Mata saa cyenda,nibwo byari biteganyijwe ko kuri sitade y'Akarere ka Ngoma habera umukino w'ikirarane wo ku munsi wa 24 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu mukino wakinnywe ariko uhagarikwa ku munota wa 28 kubera imvura nyinshi yari iri kugwa kuri sitade. Amakipe yanganyaga igitego 1-1.

Byatangiye umusifuzi ahagarika umukino abakinnyi bajya mu rwambariro, imvura igabanutse bagarutse mu kibuga, abasifuzi basuzuma ko umupira uzajya ugenda nta kibazo, ariko basanga kugenda bitakunda bitewe n'amazi yari yaretse mu kibuga, hafatwa umwanzuro ko usubitswe.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yahishuye-igihe-nuko-umukino-wa-rayon-sports-na-rwamagana-city

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)