Frida Kajala yatunguranye avuga ko ari mu rukundo n'Umunyapolitike wo muri Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Frida yabitangaje ubwo yari yatumiwe mu kiganiro Willy M Tuva wa Radio Citizen muri Kenya avuga ko yamaze kwakira ko yatandukanye na Harmonize ahubwo ko ari mu rukundo rushya.

Ubwo ari abajijwe niba yaramaze kwakira kubaho atari mu rukundo na Harmonize bakanyujijeho Frida Kajala yagize ati: 'Ni byo namaze kubyakira, ubundi mfite ndi mukunzi ukomoka hano muri Kenya.'

Ni ibintu byahise bitera amatsiko umunyamakuru cyane ko uwari gutekereza wese yari guhita yibaza ko yaba ari mu rukundo n'icyamamare mu myidagaduro yo muri Kenya gusa bitandukane n'ukuri kuko Kajla yavuze ko akundana n'umunyapolitike ukomeye muri Kenya.

Ati: 'Ni umuntu uzwi cyane hano ari mu banyapolitike bakomeye mufite. Ibyo mvuga kandi ni ukuri. Rero wimbaza byinshi, keretse niba mutankeneye nk'umukazana hano, mukaba mushaka ko nsubira muri Tanzania.'

Frida Kajala atangaje ko ari mu rukundo rushya nyuma y'igihe gito atandukanye na Harmonize wari waranamwambitse impeta bombi bashimangira ko banejejejwe no kuzabana akaramata nubwo atariko byagenze.

Inkuru yo gutandukana kwabo yatunguye benshi bitewe nuko umubano wabo wagaragaraga cyane, benshi bibajije byinshi ku cyaba cyarabatandukanyije gusa biza kumenyekana ko urukundo rwabo rwari ruhenze cyane nkuko Harmonize yabitangaje.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/frida-kajala-yatunguranye-avuga-ko-ari-mu-rukundo-n-umunyapolitike-wo-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)