Mu bagaragaza ko babangamiwe n'ibikorwa by'uru ruganda by'umwihariko imashini ikoreshwa mu gukora Block Ciment harimo umuturage witwa Gatete Project, utuye nko muri metero 200 uvuye aho ruri.
Avuga ati 'Icyo twifuza ni uko uruganda rwakwimurwa rwose bakajya gukorera ahandi. Na za Kabuye hari ahandi hagenewe inganda n'ahandi hose babona, tukagira amahoro rwose.''
Iki kibazo cyabajijwe Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 17 Mata 2023.
Mu gusubiza yagize ati 'Ruriya ruganda nibyo byaje kugaragara ko ahantu rwari rwaratijwe gukorera by'igihe gito cyararenze tubongera ikindi gihe kugira ngo bisuganye bajyane ibikorwa byabo aho byemerewe gukora.'
'Ubu rwarahagaze, ruri kugerageza gutwara cyangwa se kugurisha ibyo bari baramaze gukora.'
Abaturage ntibabivugaho rumwe
Bamwe mu baturage by'umwihariko abatuye mu nkengero z'uru ruganda bagaragaza ko hashobora kuba hari amakimbirane hagati y'uwo muturage witwa Gatete na nyir'uruganda.
Ni ibintu bashingira ku kuba ubaze intera iri hagati y'uruganda n'uwo muturage ari nini kuko uwo muturage witwa Gatete atuye hakurya y'umuhanda ndetse akaba atari we wegereye umuhanda ahubwo hagati ye na rwo hanyuzemo izindi ngo ebyiri.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati 'Maze hano imyaka 48 ntuye hano, uru ruganda rwarahansanze ariko ntabwo rwigeze rumbangamira kandi urabona ko negeranye na rwo.'
Hari undi wagize ati 'Nta muntu wigeze wumva avuga ngo iyi mashini iramusakuriza, iwanjye ndi mu cyumba kimwe na 'Salon' iyo mashini ntabwo imbuza gusinzira. Uyu mukecuru begeranye na we ntabwo ndumva avuga ko abangamiwe n'iyi mashini.'
Umuyobozi w'uru ruganda rwa Kwizera Adams, yavuze ko hagiye habaho ubugenzuzi inshuro zitandukanye ariko ntihaboneke ahari ikibazo cy'urusaku.
Ati 'Ntabwo twumva uburyo abantu batuzengurutse ariko uriya ntitumusakurize kandi noneho tukamusakuriza wenyine ku musozi ariho. Duhora twibaza impamvu kuko ibi byo kubaho tudakora njye mbifata nk'akarengane.'
Yakomeje agira ati 'Nk'umuntu w'urubyiruko nari nagerageje kwihangira umurimo, ndetse natangaga akazi ku bantu barenga 60, ubu bose baricaye ntabwo bari gukora kubera ibintu njyewe navuga ko ari akarengane.'
Kwizera avuga ko kuva mu 2019, ubwo uru ruganda rwatangiraga, Gatete yigeze gusaba ko bafatanya muri uwo mushinga, undi aramwangira, kuva ubwo hatangira amakimbirane, umwe ajya kurega undi ko ateza urusaku.
Kugeza ubu Kwizera asaba ko ubuyobozi bubishinzwe bwamanuka bugakora ubugenzuzi bwimbitse cyangwa se hakabaho kubaza abaturage niba babangamiwe n'uru ruganda.
Inzego z'ibanze kuri ubu zafunze ahari ibi bikorwa bya Silikkon Ltd ndetse bivugwa ko hari umwe mu bakozi b'icyo kigo watawe muri yombi.