Gasogi United ya KNC ikomeje kwikoreza amaboko abafana bayo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Gasogi United y'umushoramari KNC, ikomeje kubabaza abafana bayo kubara ko idaheruka kubona amanota 3 muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Iyi kipe yaje mu kiciro cya mbere ifite amakare, kuri iki cyumweru yongeye kunganya n'ikipe ya Bugesera FC igitego 1-1, ikaba iri ku mwanya wa 6 n'amanota 39.

Ni mu gihe kandi imaze imikino 8 yose itazi uko insinzi iryoha, kuko iheruka kubona insinzi ubwo yatsindaga Gorilla FC, mu mukino wabaye tariki 3 Gashyantare 2023, ubwo yayitsindaga ibitego 2-1. Bivuze ko imaze ameze 2 nta nsinzi ibona.



Source : https://yegob.rw/gasogi-united-ya-knc-ikomeje-kwikoreza-amaboko-abafana-bayo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)