Gatsibo: Abakuru b'imidugudu barenga 600 bagiye guhabwa amagare agezweho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Mata 2023 ubwo hatangizwaga icyumweru cy'Umujyanama mu Karere ka Gatsibo, gifite insanganyamatsko igira iti "Duharanire kubaka umuryango ushoboye, utekanye, uhesha ishema abawugize kandi ubereye u Rwanda."

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi, yavuze ko bagerageje kubaka urwego rw'Akagari, baha moto Umunyamabanga Nshingwabikorwa ndetse bamwongerera amafaranga n'ibindi byinshi, byatumye hari igihinduka ku rwego rw'Akagari.

Yavuze ko ubu imbaraga bagiye kuzishyira ku Umudugudu mu gufasha ubuyobozi kunoza inshingano neza.

Yagize ati "Kimwe mu byo duharanira mu ngengo y'imari y'uyu mwaka twumva ari n'agashya dufite, ni uko dushaka kubaka ubushobozi bw'urwego rw'Umudugudu."

"Ni urwego rukora ubukangurambaga, twakoze isesengura nk'inama Njayanama dusanga hari aho imidugudu ari minini ku buryo kuyigendamo bigora umuyobozi wawo. Iyo rero uwo muyobozi utamwitayeho, rimwe na rimwe ntaguha umusaruro wari witeze."

Yakomeje avuga ko bahisemo kubaka uru rwego mu buryo bw'ubushobozi, bongera amahugurwa ku buryo komite z'Umudugudu ziba zumva neza gahunda za Leta, cyane ko aribo shingiro ry'ubukangurambaga.

Yavuze ko babongereye uburyo bw'itumanaho n'inyoroshyangendo mu gihe bishoboka, bakaba bagiye no kubaha amagare ngo abafashe mu ngendo.

Ati "Ayo magare azabafasha kujya kureba ba baturage babana n'amatungo n'ibindi byinshi bitandukanye. Ubu dufite abafatanyabikorwa batandukanye, abajyanama natwe ubwacu tuzabigiramo uruhare dukoze ku mifuka yacu, nitwe twateye intambwe ya mbere."

"Ubu turifuza ko bitarenze mu kwezi kumwe twaba dusoje iki gikorwa ku buryo twubaka urwego rw'umudugudu rushoboye, rushobora gufasha umuturage mu buryo bworoshye."

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, we yatangaje ko muri aya magare azatangwa, ingengo y'imari nini izatangwa n'Akarere, habemo uruhare rw'abafatanyabikorwa n'uruhare rw'abagize inama Njyanama.

Yavuze ko amagare bazatanga azaba afite itara ry'imbere rimurika, agire n'ikinyoteri ku buryo ngo rizaba ari igare rikomeye, ritari nk'amagare asanzwe.

Abayobozi b'imidugudu bishimiye guhabwa amagare

Ntawuhigimana Celestin uyobora Umudugudu wa Rwikubo mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Remera, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyo kubaha amagare ari cyiza cyane, ngo kizabafasha kudasesagura amafaranga mu ngendo.

Ati "Hari abaturage bangezagaho ibibazo ugasanga kubageraho birangoye. Nibampa igare rero nzajya mbageraho byoroshye. Ikindi hari inama dutumirwamo ku Murenge no ku tugari ugasanga kugerayo biratugoye cyane, nko ku Murenge nkoresha 5000 Frw kugenda no ku garuka, kugera ku Kagali byo nkoresha 4000 Frw, urumva ayo mafaranga nzajya nyakoresha ibindi biteza imbere umuryango wanjye."

Bizimana Titien uyobora Umudugudu wa Rukira mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo, we yavuze ko nibamuha igare rizamufasha mu kuzenguruka Umudugudu abasha gukusanya amafaranga y'umutekano, ubukangurambaga mu kwishyura mituweli n'ibindi bikorwa biteza imbere Umudugudu, ari nako bituma besa imihigo neza.

Akarere ka Gatsibo ni ko katangiriyemo agashya ko guha moto abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugali, aho byanahise bikomereza mu turere twose.

Ni nako katangiriwemo agashya k'inzu y'umujyanama, aho buri wese ubarizwa mu nama Njyanama yubakiye umuturage utishoboye inzu mu rwego rwo gutanga urugero rwiza.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko amagare bazatanga azaba ari meza ndetse anafite itara
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi, yavuze ko babanje kwishakamo ubushobozi kuko aribo banazanye iki gitekerezo
Abayobozi b'Akarere ka Gatsibo bavuze ko bihaye ukwezi kumwe kugira ngo bashyikirize abakuru b'imidugudu amagare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abakuru-b-imidugudu-barenga-600-bagiye-guhabwa-amagare-agezweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)