Gatsibo: Bagiye kwandika ubuhamya 100 bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 11 Mata buri mwaka, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Gatsibo ruri i Kiziguro habera umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko hazirikanwa abo Interahamwe ziciye muri Kiliziya Gatolika ya Kiziguro no mu nkengero zaho.

Aba batutsi bishwe barimo abaturutse muri Komini zirimo iyahoze ari iya Murambi, Muhura, Gituza na Ngarama, ubu zarahujwe zigirwa Akarere ka Gatsibo.

Nibura kuri iyi Kiliziya hiciwe abatutsi basaga ibihumbi 14 bamwe bajyanwa kujugunwa mu rwobo rwa metero 28 rwari hafi aho, aha ni hamwe mu hakorewe ubwicanyi bw'abantu benshi mu ntangiriro za Jenoside yakorerwaga abatutsi.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène, yavuze ko kuri ubu biteguye kwandika ubuhamya 100 bw'abarokokeye muri aka Karere kugira ngo bubikwe neza mu ikoranabuhanga bujye bufasha abantu kumenya amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Gatsibo.

Ati 'Twateguye umushinga uzatangira umwaka utaha wo gukora inkuru 100 ni ukuvuga ubuhamya 100 twazifashisha twibuka ku nshuro ya 30, muri ubu buhamya rero tuzakuramo 30 twazifashisha, turifuza ko Akarere n'undi wabishaka yawudushyigikiramo kuko nitutandika ubuhamya abakuru barasaza kandi natwe ntitwakomeza kugira icyizere ko abantu bakomeza kubwikuba babukura mu mutwe ibyiza ni uko twabubika mu buryo bwa gihanga.'

Sibomana yakomeje avuga ko nk'abarotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 biteguye gufatanya n'abandi mu kubaka u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yahembera urwangano.

Bamwe mu barokokeye i Kiziguro batanga ubuhamya ko ubwicanyi bwahakorewe bwakozwe mu gihe gito kuko Interahamwe, abasirikare, abajandarume n'abayobozi barangajwe imbere na Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri basiganwaga nuko Inkotanyi zihagera bamaze kwica.

Rugigana Jean Baptiste uri mu bantu 11 ingabo za FPR-Inkotanyi zakuye mu cyobo cya metero 28 cyajugunywagamo imirambo avuga ko Kiziguro hiciwe abatutsi benshi abasigaye ngo batundishwa imirambo ijya kujugunywa mu rwobo rurerure.

Yavuze ko bishwe mu gihe gito cyane kuko abayobozi ngo bikangaga ko Inkotanyi ziri hafi kubageraho bituma bica abantu benshi mu gihe gito ubundi barahunga.

Burugumesitiri Gatete wagize uruhare mu kwica abatutsi i Kiziguro ni n'umwe mu babaye aba mbere mu gufunga abo Leta ya Habyarimana Juvénal yitaga ibyitso by'Inkotanyi, ndetse bamwe muri bo akabatwara mu cyobo kiri ahahoze Ikigo cya Gisirikare i Byumba kubicirayo, nyuma akabasukaho amakara akabatwika kuri ubu hashyizwe urwibutso rwa Gisuna.

Kuri ubu Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri 20 127 abenshi akaba ari abiciwe ku kiliziya cya Kiziguro kuko hahungiye abatutsi benshi bizeye ko bari buhabone ubutabazi bikarangira bahiciwe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-bagiye-kwandika-ubuhamya-100-bw-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)