Gatsibo: Kiliziya ya Kiziguro yasabiwe gushyirwaho ikimenyetso nka hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisabye ku wa Kabiri, tariki ya 11 Mata 2023, ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komini Murambi.

I Kiziguro ni hamwe mu hantu Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubukana budasanzwe ishyigikiwe na Gatete Jean Baptiste wahoze ayobora Komini Murambi, kuri ubu yahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Kuri iyi tariki Abatutsi benshi bari bahungiye ku Kiliziya ya Kiziguro barishwe abandi batabwa mu cyobo kireshya na metero zirenga 25. Aba Batutsi bishwe mu minsi mike cyane kuko abicanyi bikangaga ko Inkotanyi ziri hafi kubageraho.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène , yagarutse ku byifuzo bitatu bifuza ko bafashwa gukemura birimo icyuko abarokokeye i Kiziguro babona hashyirwa ikimenyetso nk'ahantu bari bahungiye ari benshi ariko ntibahabonere ubufasha.

Ati 'Twifuza nk'abacitse ku icumu ko aha hantu hari Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso nk'ahantu haguye ibihumbi n'ibihumbi by'Abatutsi kandi benshi muri bo bari abakristu. Twumva nta gisebo cyaba kirimo nimubitwemerera tuzabashimira.'

Yakomeje avuga ko ikindi cyifuzo bafite ari uko ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro hakubakwa inzu nto yajya ifashirizwamo abahuye n'ihungabana ngo kuko iyo abantu baje kuhibukira usanga hagaragara icyo kibazo abantu ntibabone aho bafashirizwa.

Sibomana yavuze ko icya gatatu bibutsaga Akarere ka Gatsibo ari uko mu rwibutso rushya rwubatswe hashyirwamo inkuru n'amateka bigaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kiziguro yakozwe n'ubugome yakoranwe kugira ngo bijye bifasha benshi bahasura gusobanukirwa n'amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere.

Kananura Jean Baptiste warokokeye muri Kiliziya ya Kiziguro yavuze ko iyi kiliziya Abatutsi bihutiye kuyigeramo bazi ko bari buharokonere ubufasha ariko ngo birangira hiciwe abantu benshi.

Ati 'Rero nibura muri kiliziya imbere habayemo ikimenyetso cy'urwibutso igaragaza ubwicanyi bwahabaye n'abacu bahaguye, byadufasha.'

Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba, Musengamana Papias, yavuze ko icyifuzo bagejejweho kizaganirwaho ngo ku buryo nta kibazo kirimo kuba kuri Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso.

Yijeje Ibuka ko bagiye kubiganiraho kandi ngo hazatangwa igisubizo cyiza. Ati ' Ubu turi muri gahunda yo kuvugurura iriya Kiliziya kuko iri kwitegura kwizihiza Yubile y'imyaka 100. Buriya rero bizagendera muri iyo gahunda ku buryo bitazafata igihe kinini, tuzabiganiraho turebe ibyafasha abakirisitu ku buryo bibafasha kubibuka no kubasabira, ntabwo rero bizafata igihe kinini.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n'andi Mategeko, Amb. Solina Nyirahabimana, yavuze ko ibyifuzo abarokotse bagaragaje birimo inyubako yajya ifashirizwamo abaje kwibuka bahuye n'ihungabana n'ibindi byose biri muri gahunda yo gukorwa no gushakirwa ibisubizo.

Yasabye kandi abatarahigwaga baba bazi ahakiri imibiri y'abishwe itari yashyingurwa mu cyubahiro kuvuga "aho iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro".

Umuhango wo kwibuka wasojwe hashyingurwa imibiri itandatu yabonetse mu mirenge ya Rugarama na Kiziguro y'abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Kuri ubu Urwibutso rwa Kiziguro rusanzwe rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside 20.121, kongeraho imibiri itandatu yarushyinguwemo.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène, yasabye Kiliziya Gatolika gushyira ikimenyetso kuri Kiliziya ya Kiziguro
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko abarokotse bazakomeza kwitabwaho
Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n'andi Mategeko, Nyirahabimana Solina, yasabye abafite amakuru ku hantu haba hari imibiri itari yashyingurwa kuhavuga ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Hashyinguwe imibiri itandatu yabonetse mu Murenge wa Kiziguro n'uwa Rugarama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-kiliziya-ya-kiziguro-yasabiwe-gushyirwaho-ikimenyetso-nka-hamwe-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)