Gen Kabarebe yavuze ibanga ryatumye RPA itsinda no ku barozi yasanze muri Zaire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ukwezi kwa Mata kugeza kugeza kuwa 4 Nyakanga, Abanyarwanda baba bazirikana ibikorwa byo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku ngabo zari iza RPA bo hiyongeraho urugamba rutoroshye barwanye kugira ngo batabare ubuzima bwa benshi bicwaga urw'agashinyaguro bazira uko bavutse.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe, ubwo yaganirizaga abanyeshuri n'abayobozi ba African Leadership University ku rugamba rwo guhagarika Jenoside, yavuze ko rutari rworoshye ndetse ko mu bihe bya mbere babanje gutsindwa, bamwe bagasezera abandi bakiruka.

Yavuze ko intwaro ikomeye bari bafite ari ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame wabashije gushyira ibintu kuri gahunda mu gihe ingabo za RPA nta kintu na kimwe zari zisigaranye, ariko zirakomeza zirwana urugamba.

Ati 'Twari dufite urubyiruko rwinshi ruturutse mu bice bitandukanye, muri Uganda, Tanzania, Burundi n'ahandi bo mu byiciro bitandukanye. Hari harimo abize kaminuza n'abize ayisumbuye.'

'Tekereza umuganga cyangwa umunyamategeko, umwubatsi akaza ku rugamba, ukwezi kwa mbere ukwa kabiri, ibyo twari dufite bigashira, nta nkweto zo kwambara, nta mwenda ariko agakomeza akarwana.'

Yavuze ko RPF yari ishyize umutima ku cyo iri kurwanira kandi ifite inyota yo kukigeraho. Ubumenyi bw'umuyobozi mukuru wari ubayoboye, Perezida Kagame ngo bwari ingenzi cyane kuko abenshi bari bavuye mu mashuri batanayarangije.

Uko urugamba rwakomezaga, ari na ko ingabo za RPA zigarurira ibice bitandukanye, Ingabo zari iza Leta, Ex-FAR cyane cyane izo mu mutwe w'ingabo wihariye [Special Forces] zahungiye muri Zaire, ubu yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko abandi bamwe ntibirirwa bahunga.

Gen Kabarene ati 'Abenshi mu basirikare ntabwo bahunze ahubwo bahise baza ku ruhande rwacu. Ndibuka ko mu matariki ya 5 Nyakanga 1994 twari dufite ingabo 1500 zavuye mu ngabo zatsinzwe. Tekereza ingabo zari ziri ku ruhande rwicaga Abatutsi zikaza tukazakira tukavanga.'

Yavuze ko nyuma yo kubakira babashyize mu ngabo z'igihugu bamwe muri bo bagashyirwa mu myanya ikomeye ndetse abandi bakajya no mu myanya ikomeye muri guverinoma.

Ati 'Iyo yari intambwe ya mbere y'ubwiyunge cyane cyane mu gisirikare.'

Gen James Kabarebe yavuze ko guha rugari ingabo za EX-FAR zikiyunga ku za RPA ari intangiriro y'urugendo rw'ubwiyunge

Ko FAR bari benshi, kuki batsinzwe urugamba?

Abasirikare batangiye urugamba rwo kubohora igihugu bari ibihumbi 21 mu gihe ingabo za leta ya Habyarimana zari ibihumbi 50 hakiyongeraho Abajandarume barengaga ibihumbi 30 n'Interahamwe zirenga miliyoni.

Gen Kabarebe avuga ko uru rugamba barurwanye bagendeye ku buhanga n'inararibonye bya Perezida Kagame kuko nta bundi bufasha budasanzwe babonye, uretse kubyaza umusaruro duke bari bafite no kumenya intego yatumye batangira urugamba.

Asobanura icyatumye Leta y'abajenosideri itsindwa urugamba yagize ati'Abasirikare ba Leta, ba Ex-FAR bari ibihumbi 50, kongeraho abajandarume ibihumbi 30, kongeraho Interahamwe zirenga miliyoni, icyo cyari igisirikare kinini cyane.'

'Iyo leta yakoze Jenoside iza kwibanda ku kurwanya RPA bari kudutsinda. Byonyine uwo mubare kuwutsinda ntibyari gushoboka. Bafashe abasirikare benshi, abajandarume benshi babohereza kujya guhiga inzirakarengane ngo bazice.'

'Batsinzwe kubera ko batatanyije imbaraga bajya guhiga inzirakarengene z'Abatutsi. Iyo bashyira hamwe imbaraga zabo bakaza bose baje kurwanya RPA bari kudutsinda. Byose bikorwa n'imiyoborere.'

Aba bamaze gutsindwa bagiye muri Zaire kwisuganya ngo bazagaruke guhirika ubutegetsi bakomeze umugambi mubisha wabo wari uhagaritswe na FPR-Inkotanyi.

Yavuze ku barozi bo muri Congo

Gen Kabarebe yavuze ko mu 1996 ubwo yari ku rugamba muri Zaire bahanganye n'Interahamwe zari zisize zikoze Jenoside zishaka kongera gutera u Rwanda, mu rugamba rwakomeje rukaganisha no gukura Mobutu ku butegetsi, hari ibintu basanze muri icyo gihugu.

Ati 'Nabikubira mu ngingo eshatu z'ibintu niboneye byari bigize Zaire icyo gihe mu 1997. Icya mbere cyari navuga ni Kiliziya Gatolika. Ni rwo rwego rwonyine rwari ruhari rukomeye.'

'Ikindi ni abayobozi ba gakondo, buri bwoko bwari bufite abayobozi ba gakondo babo. Ikindi gitangaje cyari gifite imbaraga mu miyoborere ni abarozi. Kuko mu gihe nta butabera, buyobozi, nta polisi, nta gisirikare, abarozi ni bo baba basigaranye ingufu. Ntiwagirira nabi umuturanyi, ntiwamwiba ubikoze barakuroga.'

'Ugeze kuri urwo rwego ufite igihugu kinini, gifite umutungo kamere ariko icyo ufite akaba ari Kiliziya Gatolika n'abayobozi bo ku rwego rwa gakondo n'abarozi, ntaho wagera.'

Yavuze ko buri kiragano kivoma ibitekerezo ku mateka n'imibereho kibamo, bigaha umurongo ibitekerezo byabo n'ibyo bakora.

Yongeyeho ko urubyiruko ruriho ubu rubona imiyoborere ya Perezida Kagame, bityo ikwiye kurubera urugero, rukayifatiraho icyerekezo rukazavamo abakora nk'uko akora.

Gen Kabarebe yanavuze ko urugendo rw'u Rwanda kuva ku ntangiriro y'urugamba rwo kubohora igihugu kugeza na nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'iterambere rugezeho ubu nta kindi cyabigizemo uruhare atari ubuyobozi bwiza.

Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n'umutekano, Gen Kabarebe James, mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abanyeshuri ba ALU



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kabarebe-yavuze-ibanga-ryatumye-rpa-itsinda-no-ku-barozi-yasanze-muri-zaire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)