Gen Kainerugaba n'itsinda ry'abayobozi bakuru muri Uganda bari i Kigali (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gen Kainerugaba asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye. Icyakora amaze iminsi atari mu buyobozi bw'ingabo nyuma yo gukurwa ku mwanya w'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka.

Uyu mugabo w'imyaka 48 yaherukaga gutangaza ko isabukuru y'imyaka 49 azayizihirirza i Kigali, ku wa 24 Mata 2023.

Uyu munsi wageze, kuko iyi sabukuru izizihizwa kuri uyu wa Mbere.

Mu itsinda ryageze i Kigali harimo Minisitiri w'Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w'Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew Mwenda, Umuvugizi w'Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement.

My 49th birthday, 24th April 2023, will be spent in Kigali with Uncle Kagame, family and a few friends.

â€" Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 30, 2023

I Kigali, Gen Muhoozi yakiriwe n'abarimo Umuyobozi w'Ingabo zishinzwe Umutekano w'Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana n'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

Gen Muhoozi aheruka gutangaza byeruye ko yifuza gusimbura se ku buyobozi bwa Uganda ubwo azaba asoje manda mu 2026, umwanya azaba amazeho imyaka 40.

Mu 2022 ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida Paul Kagame.

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze icyo gihe yashimye [Lt] Gen Muhoozi ku bintu bitandukanye yagezeho mu myaka 48 yujuje ndetse agaragaza ko bamwitezeho byinshi.

Ati "Imyaka 48 ivuze ko hari igihe amaze kubaho ariko na none ivuze ko akiri muto. Icy'ingenzi ni uko yabayeho muri iki gihe ndetse n'indi myaka myinshi iri imbere azayikoresha neza kurushaho. Ndashaka kandi kubwira Muhoozi ko hari byinshi bimwitezweho ku buryo akwiriye gukomeza inzira yatangiye. Wakoze cyane kuntumira mu birori by'isabukuru yawe."

Ni isabukuru agiye kwizihiriza mu Rwanda, hanishimirwa ko umubano w'ibihugu byombi wifashe neza, nyuma y'imyaka yashize umupaka warafunzwe kuko ibihugu byombi byarebanaga ay'ingwe.

Uganda yashinjaga u Rwanda kohereza abantu yo kuyineka, u Rwanda rwo rukayishinja gukorera iyicarubozo abaturage b'ibzirakarengane, no guha urwaho imitwe igamje kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC, FDLR, RUD Urunana n'indi. Ibi byose ubu bimaze guhabwa umurongo.

Gen Muhoozi ageze i Kigali nyuma y'ibirori bikomeye byabereye i Kabale, byanitabiriwe n'abahanzi bo mu Rwanda, hanaba umukino wa gicuti wahuje impande zombi mu mupira w'amaguru, zinganya igitego 1-1.

Ni uruhurirane rw'ibikorwa byiswe 'Rukundo Egumeho', byo kwishimira ubucuti hagati y'u Rwanda na Uganda, umubano Gen Muhoozi yagize uruhare mu kuzahura binyuze mu ngendo yagiriye i Kigali.

Gen Muhoozi ubwo yakirwaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Gen Muhoozi yageze i Kigali ari kumwe n'itsinda rigari ririmo n'abayobozi bamuherekeje

Amafoto: @RobCyubahiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kainerugaba-n-itsinda-ry-abayobozi-bakuru-muri-uganda-bari-i-kigali-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)