Gen Kazura yagaragaje akamaro k'ubufatanye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu ntambara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yasozaga amahugurwa ku bufatanye bw'inzego zitandukanye mu bikorwa by'ubutabazi no gufasha ahabaye amakimbirane (Support Relationships in Armed Conflict and Partnered Military Operations, PMO).

Ni amahugurwa yateguwe na RDF ku bufatanye na Komite Mpuzamahanga y'Umuryango Utabara Imbabare (ICRC).

Ubwo ayo mahugurwa yasozwaga, Gen Kazura yashimiye abayitabiriye uburyo biyemeje gukomeza gufatanya mu byo bakora kugira ngo inshingano zabo zishyirwe mu bikorwa neza, hubahirizwa uburenganzira bwa muntu n'amategeko mpuzamahanga.

Ati 'Nizeye ko mu byo mwaganiriyeho, mwabonye ko nta gihugu kimwe cyakwibashisha kubyigezaho. Ni yo mpamvu abantu bose n'ibihugu byitabiriye biyemeje gufatanya kugira ngo ibyo bakora bitange umusaruro.'

Umuyobozi wa ICRC mu Rwanda, Uganda n'u Burundi, Christoph Sutter yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kuganira ku bufatanye bw'inzego zitandukanye mu gihe zahuriye mu bikorwa byo guhangana n'amakimbirane ashingiye ku ntwaro.

Yavuze ko icyo bifuzaga ari ugusobanurira abafate ibyemezo mu ngabo bakumva neza inshingano n'uruhare rw'imiryango itabara imbabare mu gihe cy'amakimbirane, kugira ngo bafatanye gutabara abaturage baba abakomeretse, abafunzwe n'abandi.

Ati 'Gufatanya kw'ingabo zoherezwa mu butumwa butandukanye mu mahanga, byagiye bitanga umusaruro mu kugarura umutekano mu duce bakoreramo. Kugaragaza umutima wa kimuntu no mu gihe urwana n'umwanzi mu gihe cy'amakimbirane ni ingenzi cyane mu mahame ya ICRC.'

Aya mahugurwa yitabiriwe n'ibihugu bigera kuri 20, aho abayobozi mu bya gisirikare n'abashinzwe ibikorwa by'ubutabazi baganiriye ku ngamba zakwifashishwa mu kunoza ubufatanye mu rwego rwo kurinda abasivile mu gihe cy'intambara n'amakimbirane.

Gen Kazura yagaragaje ko ari ingenzi kubahiriza uburenganzira bwa muntu n'amategeko mpuzamahanga mu gihe cy'intambara
Christoph Sutter yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kuganira ku bufatanye bw'inzego zitandukanye mu gihe zahuriye mu bikorwa byo guhangana n'amakimbirane ashingiye ku ntwaro
Abantu baturutse mu bihugu bigera kuri 20 nibo bitabiriye aya mahugurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kazura-yagaragaje-akamaro-k-ubufatanye-mu-kubahiriza-uburenganzira-bwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)