Gen Muhoozi Kainerugaba yaje kwizihiriza isabukuru ye i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umujyanama wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n'umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yashyitse mu Rwanda aho aje gukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 49.

Ni nyuma y'iminsi mike ahurije hamwe Abahanzi bo mu Rwanda no muri Uganda mu gitaramo cyiswe 'Rukundo Egumeho' cyo kwishimira ifungurwa ry'umupaka uhuza ibi bihugu byombi.

Mu itsinda ryageze i Kigali riherekeje uyu musirikare ukomeye,harimo Minisitiri w'Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w'Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew Mwenda, Umuvugizi w'Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement.

I Kigali, Gen Muhoozi yakiriwe n'abarimo Umuyobozi w'Ingabo zishinzwe Umutekano w'Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana n'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

Muri Werurwe 2023,nibwo Gen Muhoozi yatangaje ko muri Mata azerekeza i Kigali mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 49.

Abinyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko ibi birori bizaba ku wa 24 Mata 2023, bikazitabirwa n'abarimo Perezida Paul Kagame.

Ati 'Isabukuru yanjye y'imyaka 49, ku wa 24 Mata mu 2023 nzayimara i Kigali hamwe na data wacu, Paul Kagame, umuryango n'inshuti nke.'

Kugeza ubu ntibiratangazwa niba ibi birori by'isabukuru ya Gen Muhoozi bizabera i Kigali bishobora kwitabirwa n'ababyeyi be, Perezida Museveni na Janet Museveni.

Muri Mutarama mu 2023 ni bwo bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko ateganya ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 49 bizabera mu Rwanda aho kuba Uganda nk'uko byari bisanzwe.

Gen Muhoozi aheruka gutangaza byeruye ko yifuza gusimbura se ku buyobozi bwa Uganda ubwo azaba asoje manda mu 2026, umwanya azaba amazeho imyaka 40.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/gen-muhoozi-kainerugaba-yaje-kwizihiriza-isabukuru-ye-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)