Gen. Muhoozi Kainerugaba yakiriwe nkumwami m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byo kwishimira ifungurwa ry'umupaka w'u Rwanda na Uganda. Muri ibi birori byatangiye mu gitondo cy'uyu wa Gatatu, umurindi wari wose kuva ku mupaka aho abanyaRwanda binjiriye bajya muri Uganda.

Bus nyinshi zari zitegerejwe n'abatari bake zinjiye ari nyinshi muri iki gihugu zizanye abanyaRwanda bayobowe n'abayobozi ndetse n'ingabo zitandukanye.

Intego kwari ugufatikanya ndetse no kunga ubumwe mu muhango uri bukurikirwe n'igitaramo mbaturamugabo.

General Muhoozi Kainerugaba ubwo yageraga ahaberege ibi birori, yaje ari mu modoka ifunguye hejuru, maze abantu bose bahagurukira rimwe mu kumwakira.

Ibyo wamenya ku ifungurwa ry'umupaka n'igitaramo cyo kwishimira ifungurwa ry'umupaka kigiye kuba:

2022 ni umwe mu myaka y'ibyishimo ku Banyarwanda n'abaturage ba Uganda kuko ari bwo Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda, nyuma y'imyaka yari ishize umubano w'ibihugu byombi urangwamo agatotsi, ndetse ruza guhindura aya mateka y'umubano mubi.

Kubera agaciro k'ibyaganirwagaho n'ubushake bwari ku mpande zombi uru ruzinduko rw'umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni rwaje gukurikirwa n'izindi ebyiri, zaje kurangira umubano usa nk'uwasubiye mu buryo.

Mbere y'ingendo z'uyu mugabo ibihugu byombi byari bimaze igihe bidacana uwaka ndetse harageragejwe ibiganiro byose bishoboka ariko ntibyatanga umusaruro.

Nyuma y'Ukwezi k'Ukwakira mu 2022, ubwo Muhoozi yagiriraga uruzinduko rwe rwa nyuma mu Rwanda, imigenderanire hagati y'abaturage b'ibihugu byombi yongeye kuzamuka, Volcano, Trinity, Jaguar n'ibindi bigo bitwara abantu bisubukura ingendo Kampala-Kigali.

Muri aka kanya umunyamakuru wa InyaRwanda.com ari muri Uganda ahagiye kubera ibirori bya mbere bihuza abanyaRwanda n'Abagande.


Aho Gen.Muhoozi yari yateguriwe mbere y'uko ahagera 

Intambwe u Rwanda na Uganda bimaze gutera mu kuzahura umubano hagati y'ibihugu byombi, washimangiwe n'ibyo nabonye, uburyo abaturage bishimye ndetse n'uburyo umubano bawugize iwabo.

'Border Opening' Thanks Giving igitaramo kigiye guhuza abanyaRwanda n'abagande, kigamije guhuriza hamwe Abanyarwanda baba muri iki gihugu ndetse n'abaturage ba Uganda binyuze mu bikorwa by'imyidagaduro.

John Bigwi waganiriye na InyaRwanda.com n'akanyamuneza kenshi yavuze ko iki gitaramo ari itangiriro kuri byinshi byiza umubano mwiza w'u Rwanda na Uganda uhishe.

Ati 'Ibi ni uburyo bwiza bwo gutangira kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka kandi ni intambwe ikomeye itewe igaragaza ubushake bw'u Rwanda na Uganda mu kubana neza no gukorera hamwe.

Ubu dusa n'abatangiye imurikabikorwa rishingiye ku muco, uyu munsi ni Uganda, ejo ni mu Rwanda, ibintu bigamije gutahiriza umugozi umwe mu karere kacu.'


Igitaramo cyo kwishimira ifungurwa ry'umupaka w'u Rwanda na Ugandacyitabiriwe n'Abanyarwanda batandukanye bavuye i Kigali ndetse n'abasanzwe baba muri Uganda. 

Abacyitabiriye barasusurutswa n'abahanzi barimo Massamba Intore, Bwiza, Kenny Sol, ndetse na King James wongerewemo nyuma, ndetse n'abo muri Uganda barimo Jose Chamele na Bebe Cool.

Abandi bahanzi ni Azawi, Ray G, Vinka, Eddy Kenzo, Spice Diana.

Wabonaga ari ibyishimo ku Banyarwanda bari bitwaje amabendera y'igihugu cyabo ku bwinshi. Mbere y'uko iki gitaramo gitangira, umutekano ni wose aho inzego z'umutekano za Uganda zihari ku bwinshi, mu rwego rwo kugenzura ko kigenda neza kandi kikarangira mu mahoro.


Abanyeshyuri benshi bari bishimye kwitabira ibi birori 


Bebe Cool ni we watangiye ashyushya abari bitabiriye





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128228/gen-muhoozi-kainerugaba-yakiriwe-nkumwami-mu-birori-byishimiwe-na-benshi-amafoto-128228.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)