Georges Ruggiu: Umunyamahanga wahamwe n'ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku ncuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umukino wakinwe muri 'weekend' ishize witwa 'Hate Radio' watumye hari abongera kwibuka uruhare rw'itangazamakuru muri ubwo bwicanyi, by'umwihariko n'uruhare rwa Georges Ruggiu, umuzungu wari umunyamakuru wa Radio RTLM.

Mu mwaka wa 2000 urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha, rwahamije ibyaha Ruggiu rumuhanisha gufungwa imyaka 12, igihano leta y'u Rwanda yamaganye ivuga ko ari gito.

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yayo gato Georges Omar Ruggiu yari umunyamakuru wa RTLM, radio yamenyekanye kubera uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi n'abandi batari bashyigikiye ubwicanyi.

Ruggiu ni we munyamahanga wenyine kugeza ubu wagejejwe imbere y'urwo rukiko rwashyiriweho u Rwanda.
Izina rye rigarukwaho kuko uyu mukino (play/théâtre) ushingiye ku byatangazwaga na RTLM, cyo kimwe na Habimana Kantano (bikekwa ko yapfuye hagati ya 1998 na 2002 muri DR Congo), Valérie Bemeriki, na Joseph Mudatsikira bakoraga kuri iyi radio.

Milo Rau, umwanditsi w'amakinamico w'Umusuwisi, ni we wagize igitekerezo cy'iyi kinamukino 'Hate Radio' ikinwa mu Gifaransa no mu Kinyarwanda, nk'uko byatangajwe na Diogène Ntarindwa â€" uyikinamo nk'umunyamakuru Kantano.

Iyi kinamico yakinwe bwa mbere mu 2012, imaze gukinwa mu bihugu birenga 40 ku migabane hafi yose y'isi, nk'uko Ntarindwa yabitangaje mu myaka ibiri ishize.

Abayikina bavuga ko basubiramo ijambo ku rindi ibyatangazwaga na bariya banyamakuru batatu (Cantano, Ruggiu, Bemeriki, ndetse na Mudatsikira wari ku buhanga bw'ibyuma), bikaba byaranditswe bivanywe ku majwi yafashwe y'iyo radio.

Muri uyu mukino, Pilipili Bwanga, Umubiligikazi ufite inkomoko muri DR Congo, akina nka Valérie Bemeriki â€" uri mu gifungo cya burundu mu Rwanda kubera ibyaha bya jenoside â€" naho Umufaransa Sébastien Foucault agakina umwanya wa Georges Ruggiu.

Umwirondoro watangajwe n'urukiko wa Georges Ruggiu uvuga ko nyina ari Umubiligikazi naho se akaba Umutaliyani, mu rukiko byavuzwe ko yaje kuba mu Rwanda mu 1992 biciye ku nshuti z'Abanyarwanda bari hafi y'ishyaka ryari ku butegetsi, MRND, yahuriye na zo mu Bubiligi.

Mu gihe cya jenoside yari mu kigero cy'imyaka 35, ntibizwi neza uko yahawe akazi kuri RTLM ariko byavuzwe mu rukiko ko ijwi rye mu Gifaransa nk'umunyamahanga kandi w'umuzungu ryayongereraga kwizerwa n'abayumva.

Mu 2000, urukiko rwa Arusha rwamukatiye gufungwa imyaka 12, mu 2008 avanwa muri gereza y'uru rukiko yoherezwa gukomereza igihano cye mu Butaliyani, mu 2009 arekurwa mbere yo kurangiza igihano cye, nk'uko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru AFP.

Kuva arekuwe, Georges Ruggiu â€" ubu w'imyaka 65 â€" nta byinshi byamenyekanye ku buzima bwe hanze ya gereza.

Gusa kubera 'Hate Radio', izina rye rigaruka buri mwaka mu gihe cyo kwibuka, nk'umwihariko w'umunyamahanga umwe wahamwe n'ibyaha bya jenoside.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/georges-ruggiu-umunyamahanga-wahamwe-n-ibyaha-bya-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)