Gicumbi: Aba-Dasso boroje abaturage babashimira ubufatanye mu kurinda umutekano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu, Dasso ya Gicumbi yoroje amatungo magufi abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Giti, nk'igihango bafitanye, dore ko aba baturage baherutse kwishakamo ubushobozi bakagurira moto uru rwego, hagamijwe kwihutisha serivisi z'umutekano mu gihe bibaye ngombwa.

Bamwe mu baturage borojwe amatungo magufi bavuga ko imikoranire irushaho kwiyongera, haba mu gutangira amakuru ku gihe.

Mukagatera Francine worojwe iheneakaba ari umubyeyi Usanzwe arera abana batandatu wenyine dore ko nta mugabo afite, ashimangira ko uruhare bazamucyeneraho rwose yiteguye kuba umufatanyabikorwa w'uru rwego.

Ati 'Ndashimira aba- Dasso kuko bamfashije kumpa amatungo azanyorohereza kubona ifumbire, kuko nakoraga ubuhinzi bwonyine umusaruro ukambana muke kandi ngomba kurera abana batandatu nabyaye. Natwe tuzakora ibishoboka dukumire uwashaka guhungabanya umutekano".

Nsengiyumva Jean Claude utuye mu kagari ka Tanda, worojwe ihene eshatu yashimiye Dasso, yemeza ko aya matungo azamugirira akamaro.

Ati 'Njye byangoraga kwirirwa mu rugo nicaye iruhande rw' umwana wanjye ufite ubumuga, ariko ubu namukurikirana kandi ngaha n'amatungo ibyatsi. Amatungo atatu nahawe bizadufasha kutwongerera ubushobozi".

Umuhuzabikorwa w'Urwego rwa Dasso mu karere ka Gicumbi, Nyangabo Umuganwa Jean Paul, avuga ko imikoranire n'abaturage ikomeje kandi ko bitazabangamira akazi ko gucunga umutekano.

Ati 'Abaturage turabasaba gutanga amakuru haba mu kurwanya ibiyobyabwenge, Kanyanga ndetse n'ahari gukimbirana baratubwira kandi tugakorana neza'.

Yakomeje agira ati 'Natwe twaboroje amatungo magufi nko kuzirikana ko bishimiye uburyo dufatanya gucunga umutekano, kandi n'ibikorwa dusanzwe dukora mu karere kose".

Usibye gutanga ihene, mu karere ka Gicumbi uru rwego rwagiye rugaragaraho ibikorwa byo kubakira inzu abaturage batishoboye, gutanga amabati ndetse hari n' aborojwe inka mu rwego rwo kuzamura imibereho y'abaturage no kurwanya igwingira mu miryango itishoboye.

Mu kwishimira ubufatanye, habaye umukino w'umupira w'amaguru hagati y'abaturage ba Giti n'abashinzwe umutekano Dasso, aho umukino wasojwe abaturage ba Giti batsinze Dasso igitego kimwe ku busa.

Dasso yoroje ihene bamwe mu baturage b'Umurenge wa Giti
Dasso ikomeje ubufatanye n'abaturage mu gucunga umutekano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-aba-dasso-boroje-abaturage-babashimira-ubufatanye-mu-kurinda-umutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)