Gicumbi: Asaga Miliyari 1Frw agiye gukoreshwa mu kwagura urwibutso rwa Mutete - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aka karere gafite inzibutso esheshatu zigomba guhuzwa zikaba eshatu ari na yo gahunda urwibutso rwa Mutete rugomba kwagurwamo.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi Kamizikunze Anastase, avuga ko uru rwibutso ruzaba rugizwe n'ibyumba bitandukanye hagamijwe gusigasira amateka yahabereye.

Ati 'Hazajyamo ibyumba bigaragaza imibiri y'abahashyinguwe, ahazajya ibimenyetso, icyumba gifasha uwahuye n'ihungabana, ahajya amafoto n'imyenda y'abishwe, amasaha babaga bambaye, imikufi ndetse n'inigi bicwaga bambaye'.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29, cyabaye kuwa 11 Mata 2023, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko uru rwibutso ruzatwara agera kuri Miliyari n'ibihumbi 600FRW.

Ati 'Urwibutso rwa Mutete rugomba gusigasirwa, turateganya gukoresha Miliyari imwe n'ibihumbi 600Frw kandi byamaze gutegurwa mu rwego rwo kubungabunga amateka, dukomeje kwifatanya n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi twiteguye guhangana n'umuntu wese uzarangwaho kubiba ingengabitekerezo mu baturage".

Abarokokeye Mutete bavuga ko banyuze mu nzira y'umusaraba, dore ko ku itariki ya 11 Mata 1994, batangiye kwicwa urw'agashinyaguro.

Urwibutso rwa Mutete rushyinguwemo imibiri igera ku 1046 bishwe urw'agashinyaguro, gusa abaharokokeye bemeza ko hari benshi bagishakishwa aho biciwe, kuko hari imiryango yazimye batazi niba yarajugunywe mu byobo cyangwa baratembanywe n'amazi.

Basaba abaturage gufatanya bagatanga amakuru, ku buryo bakwerekana indi mibiri y'abishwe mu 1994, igashyingurwa mu cyubahiro.

Faranga François avuga ko Abatutsi ba Mutete bahizwe kuva muri 1960, gusa byagera 1994, bagahigwa nk'inyamaswa.

Mu rwego rwo gusigasira amateka y'ibyabaye mu gihugu by'umwihariko muri Gicumbi, hari gahunda yo guhuza inzibutso, kugira ibyabaye bitazasubira ukundi.

Amateka ya Mutete afite umwihariko wo kuba buri muyobozi yarabaga afite imbunda, uko batangaga ubukangurambaga bwo kwica, abayobozi nibo berekeraga abaturage gushyira mu bikorwa kwica Abatutsi.

Ibi byiyongeraho kubica bakabashyira mu mihanda mu rwego rwo kwereka Abahutu ko utazitabira ubwicanyi na we agomba kwicwa muri ubwo buryo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-asaga-miliyari-1frw-agiye-gukoreshwa-mu-kwagura-urwibutso-rwa-mutete

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)