Gicumbi: Guverineri Dancille yashimiye Perezi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni kenshi Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiye ashimwa n'amahanga kubera imbaraga n'ubwitange Leta y'u Rwanda ishyira mu kurwanya Malariya n'izindi ndwara z'ibyorezo. 

Umusaruro ntiwabonwe n'amahanga gusa kuko n'Abanyarwanda bishimira umusaruro w'imbaraga zashyizwe mu kurwanya Malaria, aho intego ari ukugeza umubare w'abahitanwa n'iki cyorezo kuri zero mu Rwanda.

Ku wa Kabiri taliki ya 25 Mata 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyirarugero Dancille na we yongeye kubishimangira.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille ubwo yatangaga ijambo mu birori by'Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria

Yagize ati: 'Kuri uyu munsi twizihizaho Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malariya, ni umwanya ngira ngo dushime by'umwihariko Leta y'u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mbaraga zitagereranywa zashyizwe mu kurwanya Malariya n'izindi ndwara z'ibyorezo.'

Majyambere Jean Pierre, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi ahabereye ibirori, na we yagize ati: 'Nta kindi twakora uretse gushima Leta yacu n'ubuyobozi bukuru bw'Igihugu ku mbaraga bashyira mu kurwanya Malariya kuko iyo urebye ubu usanga yaragabanyutse cyane ntitucyumva abantu bicwa na yo.'

U Rwanda rwizihije uwo munsi ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Kurandura Malariya bihera kuri njye, ni igihe cyo guhanga udushya, kudatezuka no gushyira mu bikorwa.'

Dr Emmanuel Hakizimana, umukozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) ushinzwe ibijyanye no kwirinda Malariya binyuze mu kurwanya imibu, yagaragaje intambwe ikomeye u Rwanda rwateye ivuye ku masomo rwakuye ku bwiyongere bukabije bwagaragaye hagati y'umwaka wa 2012 na 2016. 

Muri iyo myaka ine, abarwayi ba Malariya bavuye ku 200,000 bagera ku bakabakaba miliyoni eshanu ku mwaka.

Kuva icyo gihe, u Rwanda rwafashe ingamba zikomatanyije zo kurwanya Malariya, zirimo gutera imiti yica imibu mu ngo no mu bishanga, kwegereza ubuvuzi abaturage, gukwirakwiza inzitiramibu zikoranywe umuti n'imiti yo kwisiga yirukana imibu, ubukangurambaga n'ubushakashatsi n'izindi ngamba zunganiwe bikomeye na gahunda ya Mituweli yoroheje ikiguzi cyo kwivuza. 

RBC isanga ari ingirakamaro kuba Guverinoma, urwego rw'abikorera n'abafatanyabikorwa mu iterambere bahuza amaboko mu gukusanya ubushobozi bukenewe mu gukumira no kurwanya iki cyorezo kikiri umutwaro uremereye ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere. 

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya mu Rwanda byabaye umwanya wo guhuza imbaraga n'abaturage mu bukangurambaga, kongera ubumenyi kuri Malariya, no kugaragaza ingamba zashyiriweho kuyirwanya mu Turere dutandukanye.

Guverineri Dancille ari kumwe n'abashyitsi bakuru hamwe na Meya w'Akarere ka Gicumbi

Abaturage bo mu murenge wa Bukure bibukijwe ko kurandura Malaria bihera mu ngo iwabo

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria wizihirijwe i Bukure muri Gicumbi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128528/gicumbi-guverineri-dancille-yashimiye-perezida-kagame-ku-cyerekezo-cyo-kurandura-malaria-128528.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)