Yari atuye mu murenge wa Byumba, Akagari ka Kibari, Umudugudu wa Gakenke. Umurambo wabonywe kuri uyu wa 06 Mata 2023 ari uko umugore we abyutse mu masaha ya mugitondo.
Ibi byabaye nyuma y'uko ejo n'ijoro yatashye bigaragara ko yanyoye inzoga ariko akanga kuryama mu cyumba cye, akarara yicaye mu ruganiriro ari naho bamusanze mu gitondo amanitse.
Amakuru avuga ko uyu mugabo ku munsi w'ejo yari yibye intama ya se umubyara agafatwa, nyuma bashatse kumujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba umubyeyi we akamugirira imbabazi, intama bakayisubiza mu rugo.
Abaturage bakaba bacyeka ko yatashye afite ipfunwe n'isoni zo kwiba intama bikaba ari byo byatumye yiyahura.
Umukozi ushinzwe imari n' ubutegetsi mu murenge wa Byumba Nshimiyimana Valens yemereye IGIHE.
Ati 'Yego uwo mugabo yasanzwe amanitse mu nzu iwe yapfuye, bari gucyeka ko yaba yiyahuye kuko ejo kuwa 05 Mata yafashwe yibye intama y' umubyeyi we, bagacyeka ko yaba yagize ipfunwe akiyahura, gusa iperereza ryatangiye kuko inzego zibishinzwe zamaze kuhagera'.
Uyu mugabo asize umugore n' umwana umwe , dore ko bari bamaze imyaka ibiri aribwo bashinze urugo.