Iyi burende yari igeze i Kagugu mu rugabano rw'uwo murenge n'uwa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ikaba yaragizwe urwibutso rw'amateka ndetse bayishyira iruhande ibibumbano bishushanya abasirikare b'Inkotanyi bayirashe.
Kalinda Callixte uri mu barokotse Jenoside mu Murenge wa Kinyinya, avuga ko mu gitondo cyo ku itariki 11 Mata 1994 hari Inkotanyi zari zaraye zinjiye mu mujyi wa Kigali, zikambitse ku musozi wa Kagugu.
Abo basirikare b'Inkotanyi ngo ni bo barashe iyo burende yari ishoreranye n'izindi ebyiri zari zigiye kubuza Abatutsi guhungira kuri ako gasozi ka Kagugu, kuko ngo bari bumvise ko Inkotanyi zahageze.
Kalinda yagize ati 'Iyi burende iyo itaraswa ingabo za Habyarimana zari zigiye kumara Abatutsi baturukaga hakurya Karuruma, Kabuye, Gisozi, Kagugu na Gacuriro.'
Uwitwa Sangwa Didier Seth warokokeye ku Gisozi mu Mudugudu wa Gasharu, ahitwa kuri Beretware hafi y'aho Inkotanyi zarasiye iyo burende, avuga ko Jenoside yamaze iminsi itanu gusa muri Gisozi imaze guhitana Abatutsi 100, barimo sekuru na mukuru we.
Avuga ko interahamwe zabishe zari ziyobowe n'uwitwa Oswald Rurangwa, uheruka koherezwa mu Rwanda n'Ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2021, akaba ngo yari umugenzuzi (Inspecteur) w'ibigo by'amashuri abanza.
Sangwa yakomeje agira ati "Jenoside hano ku Gisozi yamaze iminsi itanu, abantu bishwe mbere Inkotanyi zitaratwika iriya burende, Umuhutu wari ufite umuhoro yarebye aho awushyira, hano nta Mututsi wongeye gupfa kereka abari bahungiye kuri Croix Rouge (ku Kacyiru) no kuri Sainte Famille".
Sangwa avuga ko Inkotanyi zitarabatabara yari yahungiye k'uwitwa Muberuka Albert wabahishe ari abantu bagera kuri 20, ubu akaba yaragizwe Umurinzi w'Igihango.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo buvuga ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuba ruri ku Gisozi, abahatuye basabwa kuhibukira bakamenya amateka arurimo kandi bakarwitaho.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Pauline Umwali agira ati "Dusaba abaturage b'Akarere ka Gasabo kwitabira Kwibuka kuko hatangirwa amateka y'Igihugu. Abatuye ku Gisozi, ufite uwe washyinguwe hano araza akibuka, ariko banasabwa kurubungabunga bahakora umuganda".
Umwali asaba kandi abaturage b'Akarere ka Gasabo n'Umujyi wa Kigali muri rusange batahigwaga, kureka ingengabitekerezo ya Jenoside no kuvuga ahatawe imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.