Gospel yungutse itsinda ritangaje Soul's Brot... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iryo tsinda turi kuvuga ryitwa "Soul's Brothers". Rigizwe n'abasore b'impanga ari bo Elie na Elise babonye izuba mu mwaka wa 1996, bivuze ko bafite imyaka 27 y'mavuko. Aba basore barahuye ubumenyi mu ishuri ry'umuziki, bari kuririmbana n'umubyeyi wabo witwa Mugisha Emmanuel.

"Kuba turirimbana nk'umuryango biradushimisha cyane kuko twize n'umuziki, rero gukorana umuziki n'umubyeyi ni byiza cyane." Izi mpanga ubwo zaganiraga na inyaRwanda.com

Nubwo ari bashya mu muziki nyarwanda, ariko bafite indirimbo nyinshi zikiri muri Studio. "Amaraso ya Yesu" niyo bamaze gushyira hanze. Ariko bavuga ko mu minsi ya vuba bazashyira hanze indi yitwa "Turayisenga Ikumva". Indirimbo zabo bazinyuza kuri shene bise Soul Tv Studio.

Elie na Elise basengera muri ADEPR, ni bo bagize igitekerezo cyo kuririmbana n'umubyeyi wabo, baramwegera barabimusaba, nawe arabemerera. Bavuze ko ari nabo bagize igitekerezo cyo gukora itsinda "Soul's Brothers" kubera "dufite Studio kandi ni twe dukoramo".

Mbere basubiragamo indirimbo z'abandi (Cover), nyuma babona bakwiriye gutangira gukora izabo ku giti cyabo. Kuba baririmbana ari abavandimwe, birabanyura cyane. Bati "Twishimira kuba turirimbana kandi twese tuziranye neza twisanzuranyeho".

Babwiye inyaRwanda ko kuririmbana bibafasha kuguma mu gakiza neza. Bati "Mu gihe cyo gukora indirimbo ntabwo bitugora, biratworohera kuko akenshi tuba turi kumwe". Nubwo kuri ubu baririmbana na Se, bavuga ko "bikunze twashyiramo na Mama ariko sibirakunda neza".

Soul's Brothers bafite intego yo gukora amateka mu muziki wa Gospel basohora indirimbo zifasha abakristo kwegera Imana. Banateguje Album yabo ya mbere muri uyu mwaka wa 2023. Bati "Muri uno mwaka twiyemeje kuzasohora album yacu ya 1".

Mu ndirimbo yabo nshya "Amaraso ya Yesu", banyujijemo ubutumwa buvuga ko "twacungujwe amaraso ya Yesu ku bwo kwizera". Bayanditse bisunze Abaheburayo 10: 19-39. Ni indirimbo yakiriwe neza dore ko mu gihe gito imaze kuri Youtube, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi bitanu.

REBA INDIRIMBO "AMARASO YA YESU" YA SOUL'S BROTHERS FT DADDY



Soul's Brothers hamwe n'umubyeyi wabo bahuriye mu ndirimbo "Amaraso ya Yesu"


Bakora umuziki bashyigikiwe n'umubyeyi wabo


Batangaje ko bafite indirimbo nyinshi cyane biteguye gushyira hanze


Elie na Elise bavuga ko biryoshye cyane kuririmbana nk'umuryango



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128553/gospel-yungutse-itsinda-ritangaje-souls-brothers-ryabasore-babiri-bimpanga-baririmbana-na--128553.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)