GS Kagugu Catholique ryarengewe n'ubucucike #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Urwunge rw'Amashuri rwa Kagugu Catholique, ruherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, burasaba ko bwashakirwa ishuri ryunganira irihari, kuko ryarengewe n'ubucucike.

Iri shuli ubu ryigamo abanyeshuri hafi 7.000, kandi hari impungenge ko bazarushaho kwiyongera mu mwaka w'amashuri utaha.

Ubuyobozi bw'Urwunge rw'Amashuri rwa Kagugu Catholique, ni ishuri rifite umwihariko wo kuba ari ryo shuri ricucitse cyane kurusha andi mashuri yose mu gihugu kuko rifite abanyeshuri ibihumbi 6893.

Radio na Televisiyo Flash twashatse kumenya ubuzima n'imibereho y'abaryigamo n'abahakorera. Mu bigaragara nta cyumba gifite abanyeshuri bari munsi ya 70 kuko hari n'igifite abasaga 100. Bamwe bicara ku ntebe imwe ari bane byaba ngombwa bakaba na batanu. Kwandika n'ikibazo kuri bamwe kubera kubyigana, n'abandi babuze aho bafasha ibitabo bahitamo kubikikira, wagera mu myidagaduro, Ibibuga byo gukiniraho ntibihagije kuko ari bito binajyana n'ubuso buto iri shuri ryubatseho.

Bamwe muri aba banyeshuri twavuganye batugaragarije ko ubu buzima bubangamiye nubwo ntacyo bafite babikoraho.

Umwe yagize ati 'Hari igihe wicarana n'umuntu ukubangamira, akakubuza kwiga, ntubashe gusubiramo neza amasomo.'

Undi ati 'Nk'iyo twicaye gutya mu ishuri turi bane, turabyigana hakazamuka umwuka mubi.'

Abenshi mu banyeshuri biga aha, ni abana bahoze baba ku muhanda. Nk'uko bitangazwa n'umuyobozi ushinzwe amasomo kuri iri shuri Bwana Bizimana Seleverien, ngo ibi ubwabyo n'imbogamizi noneho hakiyongeraho kuba ari benshi mu cyumba kimwe bikagora mwarimu haba kubakurikirana no kubigisha muri rusange, kuko aba bana baba bakeneye kwitabwaho by'umwihariko.

Yagize ati 'Kurera umwana uvuye ku muhanda ni ibintu biba bigoye cyane, haba mu kinyabupfura, haba mu kumwigisha, hari uburere aba avanye ku muhanda butari bwiza. Bisaba mbese guhera ku kinyabupfura, akabanza akagira ikinyabupfura hanyuma akabona kwiga.'

Ikindi kibazo kigaragazwa n'ubuyobozi bw'iri shuri, ni ikijyanye n'imirire. Kubera ko umusanzu w'ababyeyi udatangwa uko bikwiye, usanga bagorwa no kubona ifunguro rigahigije abanyeshuri ibihumbi 6.

Ku ruhande rw'ubuyobozi icyifuzo nuko hakubakwa irindi shuri ryakunganira iri kuko nta n'ubutaka buhagije bwakubakwaho ibindi byumba by'amashuri. Bizimana Seleverien niwe ukomeza.

Ati 'Hakubakwa ikindi kigo hafi ya hano, hanyuma wenda niba twakiriye abanyeshuri, tukabagana n'ikindi kigo twegeranye.'

Mudaheranwa Regis, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'akarere ka Gasabo avuga ko ubuyobozi buzi iki kibazo kandi ko ubu bari gushaka ubutaka bwakubakwaho irindi shuri. Nubwo nta gihe agaragaza iri shuri ryaba ryatangiye kubakwa, avuga ko ubutaka nibuboneka, imirimo yo kuryubaka ariyo izakurikiraho.

Yagize ati 'Turimo gushakisha ubutaka, ariko bukaba buri muri icyo gice kugira ngo abana bahigiraga ntibaze kugenda urugendo rurerure.'

minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valentine aherutse kubwira abadepite ko ko bigoye kongera kubaka ibyumba by'amashuri mu gihugu mu ngengo y'umwaka utaha, keretse nibura mu myaka nk'ibiri iri imbere.

Ubusanzwe akagari ka Kagugu n'umurenge wa Kinyinya iri shuri ribarizwamo, niho hantu hatuwe n'abaturage benshi kurusha ahandi mu gihugu cyose, ibintu bishobora gusanishwa n'ubu bucucike muri Groupe Scholaire Kagugu Catholique.

Aba banyeshuri 6,893 bigishwa n'abarimu 92 gusa.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad

The post GS Kagugu Catholique ryarengewe n'ubucucike appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/04/24/gs-kagugu-catholique-ryarengewe-nubucucike/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gs-kagugu-catholique-ryarengewe-nubucucike

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)