Gusomera imanza mu ruhame no kongera manda y'Abadepite biri mu ngingo zishobora guhinduka mu Itegeko Nshinga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu biteganyijwe guhinduka, mu gihe babyemeza uko byakabaye harimo: Kongerera Abadepite Manda bari barimo, kugira ngo amatora yari ateganyijwe uyu mwaka ahuzwe n'aya Perezida umwaka utaha 2024.

Nibya byemejwe uko, kumwe watsindwaga hamwe ukagerageza ahandi ntibizaba bigishoboka

Bararebera hamwe kandi uburyo amwe mu mateka ya Perezida atazongera kunyura mu nama y'aba Minisitira(Cabinet) hibandwa cyane kuri amwe ashyira abantu mu myanya

Ibyemezo n'amabwiriza ya zimwe mu nzego za Leta bigiye gushyirwa ku rutonde rw'uko amategeko agenda asumbana!

Ikindi kiri bwigirwe muri iyo nama y'Abaperezida ba za Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko , n'uburyo Gusomera imanza mu ruhame uko zaciwe bwavanwaho bikajya biba kuzo bigaragara ko ari ingenzi cyane

Icyakora hari izindi ngingo zitazahinduka ahubwo hakanozwa uko zari zanditse,zirimo Ingingo zari zaragiyemo bishingiye kubyo amasezerano ya Arusha yateganyaga ariko ubu bikaba bitakijyanye n'igihe zikaba zavanwamo.

Minisitiri w'Intebe ntazongera gusabwa gusobanurira Inteko ibikorwa bya Guverinoma buri gihembwe (igihembwe cy'inteko kikaba ari amezi 2); ibi bikaba byari bigoye kubyubahiriza ahubwo akazajya abikora byibura gatatu mu mwaka

Mu ngingo yahaga ububasha Inteko bwo "kumenya amakuru no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma", iyi ngingo uko yanditse ijambo ryo "kumenya amakuru" rizavamo hasigare "kugenzura" gusa

Usibye ibyo tugarutseho haruguru,amakuru avuga ko Abaperezida ba za Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko bari bwige no kuzindi ngingo zishobora guhinduka mu guha isura nshya itegeko Nshinga rivuguruye.

Kuri uyu wa mbere Abaperezida ba za Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko baratangira kwiga ku ngingo zishobora guhinduka mu Itegeko Nshinga! Mu biteganyijwe guhinduka, mu gihe babyemeza uko byakabaye harimo:

1. Kongerera Abadepite Manda bari barimo ngo amatora yari ateganyijwe… pic.twitter.com/OeTT4aRDLM

â€" HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) April 24, 2023



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/gusomera-imanza-mu-ruhame-no-kongera-manda-y-abadepite-biri-mu-ngingo-zishobora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)