Gutoza abarinda Perezida wa Guinée-Bissau: Umutekano ku isonga mu ruzinduko rwa Perezida Kagame mu burengerazuba bwa Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Burengerazuba bwa Afurika muri Bénin, Guinée-Bissau na Guinée Conakry, mu cyumweru gishize rwaranzwe n'amasezerano y'ubufatanye menshi by'umwihariko mu rwego rw'umutekano.

Ubwo yageraga muri Guinée-Bissau, Perezida Kagame yakiriwe bidasanzwe aho Ingabo za Guinée-Bissau zamuhaye ikaze ziririmba indirimbo zisanzwe zikoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda mu kumushimira ubumenyi zahawe na RDF.

Imbere ya Perezida Kagame na Umaro Sissoco Embaló, abo basirikare baririmbye indirimbo zisanzwe zikoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda muri morali, zirimo izo mu Kinyarwanda no mu Giswahili. Imwe muri izo ndirimbo ni ivuga ngo 'Ingabo z'u Rwanda turakomeye, twakubise umwanzi arahunga'.

Izi ngabo zatojwe n'Igisirikare cy'u Rwanda zashimiye Perezida Kagame ku bumenyi zahawe na RDF. Zigizwe n'abakomando bashinzwe gutabara igihugu aho rukomeye.

Jeune Afrique yanditse ko nyuma yo kugirana amasezerano mu by'uburezi n'ubuzima, Perezida Kagame na Umaro Sissoco Embaló, bemeranyije ko ingabo z'u Rwanda zikomeza gutoza abarinda umukuru w'igihugu wa Guinée Bissau.

Iki kinyamakuru cyanditse ko kugeza ubu hari abasirikare 50 bo mu mutwe urinda Perezida n'ibyegera bye batojwe n'Ingabo z'u Rwanda.

Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló yanambitse Perezida Kagame umudali uhabwa Umukuru w'Igihugu w'inshuti y'akadasohoka y'iki gihugu uzwi nka 'Amílcar Cabral Medal'.

Ingingo y'umutekano, yihariye uruzinduko rwa Perezida Kagame kuko no muri Bénin hasinyiwe amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n'umutekano. Ni mu gihe Bénin imaze igihe ihanganye n'imitwe y'iterabwoba ikorera mu Majyaruguru y'iki gihugu.

Perezida Patrice Talon na Paul Kagame bemeje ko ingabo z'u Rwanda zishobora koherezwa muri Bénin gufasha iki gihugu kurwanya iterabwoba.

Perezida Talon yagize ati 'Niba hari abanyarwanda bakora muri Bénin mu rwego rwa gisivile kuki batanakora mu rwego rwa gisirikare muri Bénin? No ku rundi ruhande.'

Amajyaruguru ya Benin yugarijwe n'ibitero by'imitwe yitwaje intwaro iva muri Burkina Faso mu nkubiri y'abarwanyi biyitirira idini ya Islam bakomeje guteza ibibazo mu karere ka Sahel.

Patrice Talon yavuze ko ubufatanye bwa Benin n'u Rwanda mu bya gisirikare bwanagira inyungu ku mutekano wa Burkina Faso.

Ati: '[Ubufatanye n'u Rwanda] Burakenewe, ntabwo ari umuziro… buri wese arabizi ko Benin ihanzwe n'umutekano mucye uva muri Sahel wugarije amajyaruguru ya Benin.

'Nta mbibi [ziri mu bufatanye bagiranye]. Twatangirira ku mahugurwa [...] byaba ngombwa tukagera ku kohereza [ku rugamba] ingabo hamwe'.

Perezida Kagame yavuze ko kubera amateka u Rwanda rwaciyemo rwubatse ubushobozi bukwiye, bwo gukemura ibibazo bimwe cyane cyane iyo rufatanyije n'ibindi bihugu.

Kagame atanga urugero ku buryo bakorana na Mozambique na Centrafrique, yagize ati: 'Ni muri ubwo buryo tugiye gukorana na Benin ku byaba bibera ku mipaka na kure yayo cyangwa ahandi, tureba ku kibazo cy'umutekano mu karere.'

Mu 2021 nibwo u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n'abapolisi, mu butumwa bwo guhangana n'umutwe w'iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama'ah wari wigaruriye ibice bitandukanye by'intara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru y'icyo gihugu.

Nyuma yo kugarura amahoro mu duce u Rwanda rugenzura muri Cabo Delgado, mu bwumvikane bw'u Rwanda na Mozambique harimo gushyirwa imbaraga mu bijyanye no kongerera ubushobozi inzego z'umutekano z'icyo gihugu binyuze mu myitozo n'amahugurwa, ari nacyo cyiciro gitahiwe.

Ingabo za Guinée-Bissau zakiriye Perezida Kagame mu buryo budasanzwe, ziririmba indirimbo zisanzwe zikoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda mu kumushimira ubumenyi zahawe na RDF
Abasirikare ba Guinée-Bissau batojwe n'Ingabo z'u Rwanda, RDF, bashimiye Perezida Kagame ku bumenyi bungutse
Perezida Kagame yakiranywe akanyamuneza na mugenzi we, Umaro Sissoco Embaló
Umaro Mokhtar Sissoco Embaló w'imyaka 50, wakiriye Perezida Kagame, ayobora Guinée-Bissau kuva muri Gashyantare 2020
Perezida Kagame yageze muri Guinée Bissau ku wa 17 Mata 2023, yakirwa na mugenzi we Perezida Umaro Sissoco Embaló
Perezida Kagame yambitswe umudali w'icyubahiro na mugenzi we wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló
Uyu mudali uhabwa umukuru w'igihugu w'inshuti ya Guinée-Bissau



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutoza-abarinda-perezida-wa-guinee-bissau-ingingo-y-umutekano-ku-isonga-mu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)