Guverineri Gasana yategetse Akarere ka Rwamagana gukodeshereza ibiro by'Akagari bikorera mu ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo uyu muyobozi yagejeje ku buyobozi ubwo habaga inama Mpuzabikorwa y'Akarere ka Rwamagana ku wa Gatatu, tariki ya 26 Mata 2023. Iyi nama yarebeye hamwe uko umutekano wifashe muri aka Karere inareba uko kwesa imihigo y'uyu mwaka bimeze n'ibyakorwa mu guteza imbere umuturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Murambi, Bugingo Reuben, yavuze ko kuba bakorera mu ishuri ari ahantu hatisanzuye ngo ku buryo hari igihe haza umuturage akeneye kumubwira ikibazo cye bonyine ntibikunde.

Ati 'Ingorane tubibonamo usanga ari icyumba kigari rimwe na rimwe ugasanga hari nk'abaturage bakeneye serivisi z'umwihariko. Hari nk'abaturage bakeneye kukubwira serivisi z'umwihariko wenda ashaka kukubwira ikibazo cye cy'ibanga, rimwe na rimwe kuko wakiriye muri icyo cyumba abantu benshi ugasanga ntiyisanzuye kukubwira ikibazo cye agataha atakubwiye icyo wamufasha.'

Uyu muyobozi umaze amezi atanu yimuriwe muri aka Kagari, yavuze yasanze ariho bakorera akaba ari yo mpamvu asaba ko bakurwa mu kigo cy'ishuri bakimurirwa ahandi hantu ngo kuko bakiri kubaka ibiro bishya by'Akagari kuko ibyari bihasanzwe byasenywe kuko bitari bijyanye n'igihe tugezemo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ishuri aka Kagari gakoreramo ritari ryatangira gukora ngo kuko rwiyemezamirimo yaryubatse ariko ntiryahita ritangira gukora mu gihe ritari ryatangira babaye bamutiriyemo inyubako imwe kugira ngo babe bayikoreramo mu gihe bacyubaka ibiro by'Akagari ka Murambi.

Guverineri Gasana wumijwe no kuba ibi biro by'akagari biri gukorera mu kigo cy'ishuri yahise asaba ubuyobozi bw'Akarere kubakodeshereza mu gihe inyubako yako kagari itari yuzura.

Yakomeje agira ati 'Uko bikwiriye kugenda abatari bubakirwa aho gukorera kuko Akagari ni ifasi hatangirwa serivisi 21 urumva afite ibyangombwa byose na kashe, akwiriye kugira aho akorera heza hataboneka bakwiriye gukodesha ahantu kuko Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yatubwiye ko mu myaka ibiri utugari twose tuzaba twubatswe neza.'

Yakomeje avuga ko bidakwiriye ko aka Kagari gakorera mu ishuri bakwiriye kubireba neza bakabashakira aho bakorera heza hatabangamye mu gihe bari kubaka ibiro byiza by'Akagari ka Murambi.

Kuri ubu Akarere ka Rwamagana gafite utugari tune dukeneye kuvugururwa, ubuyobozi buvuga ko bwadushyize mu ngengo y'imari y'umwaka utaha, bufite kandi ibiro by'Akagari kamwe bakodeshereza kahoze gakorera mu gice cyahariwe inganda kuri ubu bakaba bagishakisha amafaranga y'ingengo y'imari yo kukubaka.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yasabye ubuyobozi bwa Rwamagana gukodeshereza Akagari ka Murambi aho gakorera
Ibiro by'Akagari ka Murambi bikorera mu kigo cy'ishuri byasabiwe kwimurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-gasana-yategetse-akarere-ka-rwamagana-gukodeshereza-ibiro-by-akagari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)