Guverinoma yashyize umucyo ku gitabo cyavuzweho kwemera abaryamana bahuje ibitsina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urebye ku gifuniko, hariho ko ari umushinga uhuriweho na Minisiteri y'Ubuzima, Ikigo gishinzwe Ubuvuzi (RBC) na Plan International.

Imwe mu ngingo zitavuzweho rumwe zanditswemo ni inyigisho zigaragaza kwemera abafite imyitwarire nyerekezagitsina, iganisha ku gukundana kw'abafite ibitsina bisa.

Ibyo bigatuma uretse ibitsina gabo na gore bizwi, haza n'igitsina cya gatatu cyangwa 'abagabogore'.

Ibyo biza iyo basobanura icyerekezo cy'umuntu mu buzima mbonezagitsina, mu buryo yitwara mu bijyanye n'imbamutima cyangwa imibonano mpuzabitsina.

Uretse ibimenyerewe byo "kwikundira abantu b'ikindi gitsina" nko kuba umugabo akunda umugore, hashyizwemo icyiciro cyo "kwikundira abantu b'igitsina cyawe", urugero nko kuba umugabo yumva "yikundira abagabo, umugore akumva yikundira abagore."

Hongerwaho no "kwikundira abantu b'ibitsina byombi", ni ukuvuga nk'umugabo agakunda abagabo n'abagore.''

Ni ingingo zavuzweho byinshi, bamwe bavuga ko iki gitabo gishobora gutanga ubumenyi bwafatwa nko kwigisha ubutinganyi.

Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda byasohoye itangazo rivuga iki gitabo kitemewe.

Rigira riti "Iki gitabo nticyatanzweho ibitekerezo, nticyanemejwe cyangwa ngo gikoreshwe na Minisiteri yaba iy'Ubuzima, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuvuzi (RBC) cyangwa Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango."

"Imibereho nyerekezabitsina n'ibiranga umuntu bijyana na yo ni ubuzima bwite bw'umuntu, kandi ubuzima n'imibereho myiza by'Abanyarwanda bose birindwa nta vangura, hashingiwe ku mategeko na politiki ngenderwaho."

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, giheruka gutangaza ko kitazigera cyemera ko ibitabo bivugwamo iby'abaryamana bahuje ibitsina byinjira mu mashuri yo mu Rwanda, kuko bidahuza n'indangagaciro zarwo.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubugeni n'Ubumenyamuntu mu Kigo cy'Igihugu cy'Uburezi bw'Ibanze, REB, Rutiyomba Florien, aheruka kubwira IGIHE ko nta gitabo na kimwe kibarizwa mu bubiko bwabo kirimo izo nkuru z'ubutinganyi ndetse ngo nta kizigera kigera mu mashuri yo mu Rwanda.

Yagize ati "Mu Rwanda ntabyo. Ntabwo dutekereza ko bizahagera kuko igitabo cyangwa ikindi gikoresho cyifashishwa mu myigishirize, mbere y'uko kijya mu mashuri turabanza tukicara tukabisesengura, tukareba ko harimo za ndangagaciro nyarwanda dukeneye."

"Hari umuco wo kutareka ibintu ngo bigende gutyo gusa uko byiboneye, ahubwo turabanza tukabisesengura mbere y'uko bigera mu mashuri. Kereka binyuze mu zindi nzira, ariko nabyo ntabyo duteganya."

Ibitabo biri mu mashuri yo mu Rwanda birimo ibiva mu nkunga z'amahanga n'ibyandikirwa mu Rwanda, harimo n'iby'abantu ku giti cyabo.

REB ivuga ko ifite itsinda ryihariye rishinzwe gusuzuma no gusesengura ibitabo mu ndimi enye, ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n'Igiswahili, rikareba niba gikwiye kwifashishwa mu mashuri ku kigero cy'abandikiwe igitabo.

Umwanditsi ufite igitabo yandikira umuyobozi wa REB amumenyesha ko yacyanditse n'abo yakigeneye, iryo tsinda rikareba amakosa arimo kugira ngo akosorwe ndetse n'ibyo yakongeramo.

Nyuma rikandika ibaruwa yemeza niba icyo gitabo cyujuje ibisabwa kandi cyemewe ko cyakoreshwa ku bana bato.

Igitabo "Amahitamo Yanjye" ntikivugwaho rumwe nyuma yo gutangazwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yashyize-umucyo-ku-gitabo-cyavuzweho-kwemera-abaryamana-bahuje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)