Habimana Jean Eric na Mwamikazi Djazila beguk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habimana Jean Eric uzwi cyane mu mukino wo gusiganwa ku magare mu misozi, yongeye kwigaragaza yanikira abandi bakinnyi basanzwe bakinana mu irushanwa risanzwe.

Ni isiganwa ryabaye kuri iki cyumweru tariki 23 Mata 2023, ribera i Nyamirambo kuri Fazenda Sengha aho abakinnyi bahagurukira mu marembo yaho, ndetse bakazenguruka ishyamba mu byiciro bitandukanye. 

Abakinnyi bakiri bato mu bahungu n'abakobwa, nibo batangiye isiganwa ahagana mu ma saa Tatu n'Igice.

Muri uyu mukino abakinnyi banyura mu mashyamba, mu mirima ndetse no mu mayira agoye arimo ibinogo 

Abangavu, n'ingimbi, bazengurutse inshuro enye, aho bakoraga intera ya kirometeri enye. Shyaka Janvier mu ngimbi ni we wabaye uwa mbere akoresheje iminota 54 n'amasegonda 22.

Nshutiraguma Kevin yabaye uwa kabiri arushwa amasegonda 33, naho Ntirenganya Moses aza ku mwanya wa gatatu arushwa cyane hafi iminota 7.

Mu bakobwa, Mwamikazi Djazila yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota itanu n'amasegonda atanu, Ntakirutimana Martha aba uwa kabiri arushijwe isegonda rimwe, naho Irakoze Neza Violete aba uwa gatatu yabaye uwa gatatu arushwa umunota.

"Mu misozi byari bikomeye kuko imvura yaramutse igwa, byatumye hanyerera cyane ariko twahanganye tubasha gutsinda." Mwamikazi Djazila aganira n'itangazamakuru.

Nyuma yaho, hakurikiye abakinnyi bakuru ndetse n'abakina batarabigize umwuga, aho bazengurutse ishyamba rya Meraneza inshuro 8 zingana na kirometeri 32.

Habimana Jean Eric kizigenza muri uyu mukino mu Rwanda, niwe wegukanye iri sigabwa, aho yarushije iminota 7 Muhoza Eric waje ku mwanya wa kabiri.

Habimana Jean Eric ukinira Inovo Tec, yatangiye isiganwa ari uwa mbere arinda asoza nta muntu umuciyeho. Nzamuye Theogéne utari umenyerewe cyane, yaje ku mwanya wa gatatu.

Habimana Jean Eric yatangaje ko iri siganwa yari arikeneye kugira ngo abone amanota "Ntabwo byari byoroshye, nkuko mubizi Mountain Bike ni irushanwa risaba kwohangana no kwitoza cyane. Nshimishijwe n'uko ndyegukanye kuko nashakaga amanota ya UCI kugira ngo nzabashe kwitabira imikino mpuzamahanga."

Habimana Jean Eric ni umwe mu banyarwanda bazi gukina uyu mukino

Mu batarabigize umwuga cyangwa se bakina byo kwinezera, Simon Hupperetz niwe wabaye uwa mbere akoresheje isaha n'iminota 32 n'amasegonda 10. 

Uyu mugabo wari wanikiye abandi, yarushije Mark Schut iminota 13. Nathan Byukusenge wamenyekanye cyane mu mukino w'amagare, niwe waje ku mwanya wa gatatu. 


Simon wabaye uwa mbere mu batarabigize umwuga ni umwe mu bategura Mountain Bike Â 

Mwamikazi Djazila asanzwe yitwara neza mu magare asanzwe 


Shyaka Janvier niwe wegukanye isiganwa mu ngimbi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128402/habimana-jean-eric-na-mwamikazi-djazila-begukanye-mountain-bike-xco-amafoto-128402.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)